00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yongeye urujijo ku bivugwa ku buzima bwa Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 April 2020 saa 11:13
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yongereye urujijo ku bimaze iminsi bivugwa ku buzima bwa Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru, agaragaza ukubusanya mu mvugo ye ubwo yari abajijwe niba azi uko mugenzi we amerewe.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere niba hari icyo yaba azi ku buzima bwa Kim, Trump yasubije ajijinganya ati “Ntacyo nababwira, rwose---Yego, mfite igitekerezo cyiza gusa ntabwo nakivugaho ubu. Ndamwifuriza kumera neza”.

Mu cyumweru gishize, CNN yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gukurikiranira hafi ibivugwa ko Kim Jong Un yaba atameze neza nyuma yo kubagwa.

Biragoye kwemeza uko Kim Jong-un amerewe, nyuma y’aho atabashije kugaragara mu birori by’isabukuru y’amavuko ya sekuru, byabaye tariki ya 15 Mata 2020.

Andi makuru avuga ko kuva tariki ya 21 Mata 2020, gari ya moshi ye yari iparitse mu Mujyi wa Wonsan, aho abo mu muryango we basanzwe bajya kuruhukira; gusa igihe ihamaze ngo cyateye benshi impungenge ko yaba atameze neza.

Mu minsi ishize ni bwo Kim Jong-un yabazwe umutima, amakuru akavuga ko iki gikorwa gishobora kuba kitaragenze uko byateganywaga.

Trump yongeye urujijo ku makuru amaze iminsi avuga ku burwayi bwa Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages