Uwo mujyi uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tunisia mu birometero 30 ujya ku mupaka wa Libye.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2016 nibwo abo bitwaje intwaro bagabye ibitero bibiri, kimwe ku ba Polisi bari ku burinzi, ikindi ku birindiro bya gisirikare ariko bakomwa mu nkokora n’indege za gisirikare za Leta.

Leta ya Tunisia ivuga ko nibura abantu 44 ubariyemo n’abasivile bahitanywe n’ibyo bitero.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Umutekano ryavugaga ko ibi bitero byatewe ku ngabo za gisirikare muri iki gihugu byabereye rimwe ari iby’intagondwa za Islam.

Iri tangazo rivuga ko ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo aribwo humvikanye urufaya rw’amasasu ku gisirikare nkuko BBC ibitangaza.

Kuri ubu iperereza riri gukorwa n’inzego zibishinzwe muri Tunisia ku bantu batandatu batawe muri yombi hagamijwe kumenya niba aba bagabye ibitero barinjiriye muri Libye.

Umutekano wakajijwe nyuma y'ibitero
Umutekano wakajijwe nyuma y'ibitero