00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tunisia: Essebsi yatangiye kubyina intsinzi y’amatora ataramenya ibyayavuyemo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 22 December 2014 saa 11:35
Yasuwe :

Beji Caid Essebsi yamaze gutangaza ko ariwe watsinze amatora ya perezida wa Tunisiya yabaye ku cyumweru imu gihe hataratangazwa uwayatsinze hagati ye na Moncef Marzuki.
Televiziyo Al Jazeera ivuga ko Essebsi n’abo mu ishyaka rye batangiye kubyina intsinzi ariko ko n’uwo bahanganye Moncef Marzouki atari yemera ko yatsinzwe amatora.
Nyumay’igihe gito amatora arangiye Essebsi n’abamushyigikiye bagiye mu mihanda ku cyumweru tariki ya 21Ukuboza 2014, batangira kubyina insinzi nawe (…)

Beji Caid Essebsi yamaze gutangaza ko ariwe watsinze amatora ya perezida wa Tunisiya yabaye ku cyumweru imu gihe hataratangazwa uwayatsinze hagati ye na Moncef Marzuki.

Televiziyo Al Jazeera ivuga ko Essebsi n’abo mu ishyaka rye batangiye kubyina intsinzi ariko ko n’uwo bahanganye Moncef Marzouki atari yemera ko yatsinzwe amatora.

Nyumay’igihe gito amatora arangiye Essebsi n’abamushyigikiye bagiye mu mihanda ku cyumweru tariki ya 21Ukuboza 2014, batangira kubyina insinzi nawe atangariza kuri televisiyo ko yatsinze amatora.

Aho yagize ati ” Insinzi yanjye nyituye abazize akarengane muri Tunisia, ndashimira Marzouki kandi tuzakorana neza ntawe uhejwe”

Adnen Monsar wahagarariye ibikorwabyo kwiyamamaza kwa Marzouki yavuze ko hakiri kare kugirango Essebsi yiyite perezida.

Amatora ya mbere yari yabaye ku wa 23 Ugushyingo ku rupapuro rw’itora hariho abakandida 27 ariko abahabwaga amahirwe bari babiri gusa aribo Perezida wari uri ku butegetsi ,Moncef Marzouki, ndetsena Beji Essebsi w’imyaka 88 ukomoka mu ishyaka rya Nidaa Tounès riherutse kwegukana imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Amatora yongeye gusubirwamo kuko bagize amajwi ari munsi ya 50%. Bivugwa ko amatora shobora no gusubirwamo ku nshuro ya gatatu kuko ibiro by’itora byafunzwe habarurwa 48% by’abitabiriye amatora mu gihugu kigizwe na miliyoni 5,3 z’abiyandikishirije gutora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages