Aya mateka mashya Abanya-Turikiya bayanditse mu cyumweru gishize, mu igerageza ryabereye ku nkengero z’umujyi wa Sinop, uherereye mu majyaruguru ya Turikiya.
Bimenyerewe ko ibitero byinshi by’indege zitagira abapilote bikunze kugabwa ku butaka, ariko Bayraktar KIZILELMA yatanze icyizere ko no mu kirere drones zishobora kuharasa nta nkomyi.
Muri iri gerageza, indege eshanu zo mu bwoko bwa F-16 zaturutse ku kibuga cy’indege cya Merzifon, zisanga Bayraktar KIZILELMA hejuru mu kirere cya Sinop. Ibi byagaragaye nk’uburyo bushya mu bijyanye no gukoresha indege zitagira abapilote hamwe n’indege zisanzwe mu bikorwa by’intambara mu kirere.
Muri icyo gikorwa, indege yari yagizwe igipimo yakurikiranywe na radar yari yashyizwe kuri Bayraktar KIZILELMA.
Nyuma yo kugenzura aho igiye kurasa, KIZILELMA yateye missiles, ibasha guhamya igipimo. Iki gikorwa cyagaragaje ubushobozi bwa Bayraktar KIZILELMA mu bikorwa by’intambara, ndetse n’intambwe nshya itewe mu kurwanira mu kirere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!