Muri Mata uyu mwaka nibwo Gen Haftar yubuye imirwano, atangaza ko ashaka guhirika Leta ya Libya, kuko ngo yananiwe kongera kunga igihugu.
Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Erdogan yatangaje ibyo koherezayo abasirikare, ashimangira ko icyo cyemezo kizatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 8 Mutarama 2020.
Abakurikiranira hafi ibya politiki ya Turikiya bavuga ko nta kabuza iki cyemezo gishobora gutorwa cyane ko ishyaka riri ku butegetsi ari ryo rifite umubare munini w’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Ibi abitangaje nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Intebe wa Libya, Fayez Sarraj, asabye ubufasha icyo gihugu biheruka no gusinyana amasezerano y’ubufatanye yashyiriweho umukono Istanbul.
Ayo masezerano byagiranye akubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa n’ingabo ziyobowe na Gen. Khalifa Haftar, ziherereye mu Burasirazuba bwa Libya, zishaka kwigarurira umurwa mukuru Tripoli.
Leta ya Turikiya iheruka gutangaza ko igiye kugaba ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo za Gen Khalifa Haftar, natarekura byihuse abaturage bayo batandatu yafashe bugwate.
Iki gihugu cyari mu bifite ubukungu bukomeye bwatangiye gusubira inyuma nyuma y’urupfu rwa Perezida Moammar Gadhafi wishwe mu 2011.


Ibitekerezo 0