Tariki ya 2 Ukwakira nibwo Khashoggi utaravugaga rumwe n’ubwami bwa Arabie Saoudite yiciwe mu nyubako y’uhagarariye icyo gihugu muri Turikiya, aho yari yagiye kwaka ibyangombwa bimwemerera gukora ubukwe.
Nyuma y’igihe iki gihugu kivuga ko kitazi irengero rye, cyaje kwemeza ko yapfuye nyuma yo gushyamirana n’abakozi bacyo muri iyo ‘consulat’. Abantu 18 bahise batabwa muri yombi.
Ubwo kuri uyu wa Gatandatu yiteguraga kujya mu muhango wo kwibuka abiciwe mu ntambara ya Mbere y’Isi i Paris mu Bufaransa, Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan yavuze ko hari amakuru yafashwe bashyikirije ibihugu bitandukanye.
Yatangaje ko bayahaye Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Bufaransa n’u Bwongereza, kandi umwicanyi cyangwa abicanyi bashobora kuba bazwi na bariya bantu 18 batawe muri yombi.
Abo barimo abagabo 15 bageze muri Turikiya mbere gato y’urupfu rwa Khashoggi.
Nk’uko CNN yabyanditse, Perezida Erdoğan yongeye gusaba Arabie Saoudite gutanga ibisubizo ku buryo Khashoggi yishwemo n’irengero ry’umurambo we.
Hari amakuru avuga ko umubiri we washyizwe muri ‘acide’, ubundi ukajugunywa mu miyoboro itwara amazi aba yakoreshejwe mu nyubako yiciwemo.
Nubwo benshi mu batawe muri yombi ari inkoramutima z’Igikomangoma Mohammed bin Salman, iki gihugu gihakana kuba yaba we cyangwa Umwami Salman bari bazi umugambi wo kwica Khashoggi.





Ibitekerezo 0