Yabitangarije mu Nteko rusange ya gatandatu kuwa 2 Gashyantare, ihuza abanyarwanda n’abakozi ba Ambasade basaga 110, yabereye muri Kaminuza ya Yildirim Beyazit iherereye mu murwa mukuru Ankara.
Inteko rusange iba igamije kurebera hamwe uko umwaka ushize wagenze, gutegura ukurikiyeho, bikabaha n’amahirwe yo kugira uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda. Iyi yasize hanashyizweho komite nshya.
Umuyobozi wa komite icyuye igihe, Idrissa Kayijuka, yavuze ko umwaka ushize bakoze byinshi birimo gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 24, Jenoside yakorewe abatutsi, igikorwa cyabereye muri kaminuza ya Düzce.
Hari kandi no gusurana hagati y’abanyarwanda baba mijyi itandukanye yo muri Turikiya, igikorwa kigamije guteza imbere ubumwe hagati yabo, gukorana na Ambasade ibikorwa by’umuganda rusange, guharanira kwigira n’ibindi.
Umuyobozi wa kaminuza bateraniyemo, Prof. Dr. Metin DOĞAN, yabashimiye kuba bahakoreye inama, abizeza gukomeza gusigasira umubano mwiza.
Amb. Nkurunziza yababwiye ko mu 2000 u Rwanda rwihaye icyerekezo 2020 kigamije kuzasiga rufite ubukungu buciriritse kandi bushingiye ku bumenyi, umunyarwanda abasha kwinjiza nibura amadolari 900$ ku mwaka.
Yavuze ko icyo cyerekezo kibura umwaka umwe gusa, aricyo kizatanga umurongo uhamye wo kugera ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, kizasiga umunyarwanda abayeho neza.
Amb. Nkurunziza yababwiye ko binyuze mu gushyiraho ingamba zo kurandura ubukene no guteza imbere ubukungu, kubaka umuryango wizewe, gukora cyane kw’abaturage n’inkunga z’abafatanyabikorwa, u Rwanda rugiye kugera ku ntego z’icyerekezo 2020, kandi ko rubikesha ubuyobozi bufite icyerekezo.
Yavuze ko icyerekezo 2050 ari ukugera ku ntego z’icyerekezo 2020 no kwiha ingamba nshya zigira u Rwanda igihugu gikungahaye kandi kibasha guhangana, aho umunyarwanda azaba abayeho neza nibura mu 2050.
Amb. Nkurunziza yagaragaje ko ibyo bizashyirwa mu bikorwa muri gahunda z’imyaka irindwi zo Kwihutisha Iterambere (NST) guverinimo yihaye, iya mbere (NST1) yatangiye mu 2018 ikazarangirana na gahunda mbaturabukungu ya kabiri (EDPRSII) mu 2024 ari nayo izatanga umusingi w’icyerekezo 2050.
Amb. Nkurunziza yasobanuye ko icyo gihe abaturarwanda bazaba barengaho gato kuri miliyoni 22, ubukungu bw’igihugu bukazaba bwikubye inshuro hafi 30, ibyo bikazagerwaho urubyiruko rubigizemo uruhare.
Komite nshya yatowe, igizwe n’umuhuzabikorwa Ibrahim Uwihoreye, umuhuzabikotwa wungirije, akaba n’umunyamabanga, Salim Niyigena, ushinzwe uburinganire, Naila Uwineza n’ushinzwe umutungo, Audrey Igitego.



















TANGA IGITEKEREZO