Kuwa 2 Ukwakira nibwo Khashoggi yiciwe mu biro bya Ambasade ya Arabia Saoudite biri Istanbul muri Turkiya.
Yasin Aktay yatangarije ikinyamakuru Hürriyet gisohoka buri munsi muri Turkiya, ati “Turabizi ko umubiri wa Khashoggi waciwemo ibice, ariko ubu turabona ko atari byo gusa bakoze baranawuyengesheje”.
Avuga ko impamvu waciwemo ibice byari ukugira ngo babashe kuwuyengesha mu buryo bworoshye ndetse ntihagire n’ikimenyetso kigaragaza ibyabaye.
Washington Post, yo yanditse ko yabwiwe n’umwe mu bayobozi ba Turkiya ko umurambo wa Khashoggi waba warashyizwe muri acide cyangwa ibindi binyabutabire ngo uyenge.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubushinjacyaha bwa Istanbul ryemeje ko Khashoggi nyuma yo kwicwa yatemaguwemo uduce urugingo ku rundi, ndetse ko utwo dupande twazimanganyijwe.
Uburyo bwazimanganyijwemo bwazaga imbere ni ukuba warajugunywe muri Acide yaba yari iherereye muri Ambasade yiciwemo, cyangwa byarakorewe mu nzu ukuriye Ibiro bya Ambasade i Istanbul atuyemo nayo yegeranye na Ambasade.
Amashusho ya Camera zicunga umutekano ntiyigeze agaragaza uburyo uwo murambo waba warahererekanijwe.



















TANGA IGITEKEREZO