Binali Yıldırım yatangaje ko iperereza rigamije guta muri yombi abagize uruhare mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi itararangira ndetse yahise ikomereza ku bayobozi b’ibinyamakuru, nabo bagomba gutabwa muri yombi.

Leta ya Turikiya yamaze guhagarika ibinyamakuru byinshi mu gihugu, birimo 45 byandika ndetse na televiziyo 16. Muri iki cyumweru ni nabwo yashyize hanze impapuro zo guta muri yombi abanyamakuru 42, muri bo 16 bakaba bari mu maboko ya Polisi.

Umubare w’abanyamakuru bafashwe urakomeza kwiyongera naho impapuro zibata muri yombi zigera kuri 42 zatangiye gutangwa kuri uyu wa mbere, izindi 47 zitangwa kuwa gatatu.

Aba batawe muri yombi barimo itsinda ry’Abanyamakuru bakoreraga ikinyamakuru Zaman cyafungiwe ubwanditsi n’ubuyobozi mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera gukingira ikibaba Umupadiri Fethullah Gulen utaravugaga rumwe na Perezida Recep Tayyip Erdogan ndetse binakekwa ko ari mu bayoboye igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Muri Werurwe ikinyamakuru Zaman n’ikindi kigishamikiyeho cyandika mu cyongereza ‘Today’s Zaman’ byigaruriwe n’abayobozi bashyizweho na leta kubera ko cyari gisanzwe kinenga abategetsi

Benshi mu batuye ibice byo mu Burengerazuba bwa Turikiya batangaje ko Erdogan arimo akoresha ubundi buryo bukaze kugirango acecekeshe abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

The Guardian yanditse ko mu bamaze gutabwa muri yombi, harimo abasirikare barenga 10,000, abagera kuri kimwe cya kabiri bafite ipeti rya Jenerali 358.

Imitwe idasanzwe y’igisirikare cya Turikiya nayo ikomeje gushakisha agatsiko k’abasirikare b’abakomando bakekwaho kugerageza gufata cyangwa kwica Erdogan mu ijoro ryo kuwa 15 Nyakanga.

Ibinyamakuru bivuga nabi leta biri gufungwa
Ibinyamakuru bivuga nabi leta biri gufungwa
Abasirikare bagize uruhare mu itegurwa rya Coup d'etat bakomeje gutabwa muri yombi umusubirizo
Abasirikare bagize uruhare mu itegurwa rya Coup d'etat bakomeje gutabwa muri yombi umusubirizo