00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turikiya irashinja u Burusiya kwitwara nk’umutwe w’iterabwoba

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 17 February 2016 saa 08:50
Yasuwe :

Leta ya Turikiya irashinja u Burusiya kwitwara nk’umutwe w’iterabwoba kubera ibikorwa ikomeje byo gufasha Leta ya Syria kurwanya abatavuga rumwe nayo.

Kuri uyu wa mbere Minisitiri w’intebe wa Turikiya, Ahmet Davutoglu yatangaje ko u Burusiya nibukomeza kwitwara nk’umutwe w’iterabwoba no gutuma abaturage b’abasivili bakomeza guhunga nayo izafata icyemezo gikarishye.

Davutoglu yavuze ko abasivili bakomeje kwicwa muri Syria kandi ko ubwo bwicanyi buri gukorwa n’u Burusiya bufatanyije n’indi mitwe y’iterabwoba.

Ati” u Burusiya n’indi mitwe y’iterabwoba by’umwihariko umutwe wa Islamic State muri Syria nibo bakomeje gukora ibikorwa byibasira inyoko muntu.”

AFP ivuga ko umwuka mubi ukomeje kugaragara hagati y’ibi bihugu byombi kubera uburyo u Burusiya bukomeje kugaba ibitero by’indege ku birindiro by’imitwe y’iterabwoba muri Syria mu rwego rwo gufasha Perezida Bashar al-Assad.

Ni mu gihe Turikiya ishyigikiye ko Assad ava ku butegetsi kimwe n’ibindi bihugu by’Iburayi bishinja u Burusiya kugaba ibitero ku mitwe ishyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu bifatanyije aho kubigaba ku mutwe wa Islamic State.

Mu minsi ishize ingabo za Assad zatangiye gukoresha indege z’abarusiya mu kugaba ibitero mu mujyi wa Aleppo mu majyaruguru ya Syria ahiganje abarwanya ubutegetsi bwe, ibikorwa byatumye umubare w’impunzi zijya muri Turikiya wiyongera.

Mu mpera z’Ugushyingo 2015 umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’u Burusiya na Turikiya, nyuma y’uko Turikiya irasiye indege y’Abarusiya ku mupaka wayo na Syria.

Icyo gihe Turikiya yavugaga ko iyo ndege yabavogereye ikirere.

Minisitiri w'Intebe wa Turukiya , Ahmet Davutoglu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages