Gen Akin n’abandi basirikare bakuru 26 bashinjwa kugira uruhare ruziguye mu kugerageza guhirika ubutegetsi.

Ubwo yagezwaga imbere y’ubushinjacyaha mu mujyi wa Ankara yateye utwatsi aya ibyo aregwa agira ati “ Ntabwo ari njye wateguye cyangwa ngo ngire uruhare urwo ari rwo rwose muri uwo mugambi.”

Yakomeje agira ati “ Sinzi uwateguye uyu mugambi n’uwawuyoboye. Ntekereza ko Gulen n’abamushyigikiye yaba aribo bihishe inyuma y’ibi byose.”

Ibiro Ntaramakuru bya Leta, Anadolu, byari byatangaje ko yiyemereye kugira uruhare mu gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Turukiya yirukanye abapolisi babarirwa mu 9000 bakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi.

Abandi bantu 6,000 bakora mu nzego za gisirikare barimo n'abajenerali barafunzwe, naho abavoka basaga ibihumbi bitatu barahagaritswe, aba bose bashinjwa uruhare muri Coup d’etat yapfubye.

Abasirikare umunani ba Turukiya bahungiye mu gihugu cy’u Bugereki bakoresheje indege ya kajugujugu nabo bitabye urukiko mu gace ka Alexandropouli kari ku mupaka na Turukiya, bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Perezida Recep Tayyip Erdogan yarahiriye gukura icyo yise virusi mu nzego za Leta, yatumye haba umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Kuri iki cyumweru yavuze ko igihugu cye gishobora gusubizaho igihano cy’urupfu, cyari cyakuweho mu mwaka wa 2004 ubwo Turukiya yashakaga kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Imvururu zakurikiye Coup d’etat yapfubye zaguyemo abasaga 265, abarenga 1400 barakomereka,ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bashyigikiye Perezida Erdogan bagiye mu mihanda bamagana uwo mugambi.

Minisitiri w’intebe wa Turukiya,Binali Yildirim yatangaje ko ababigizemo uruhare bazahanwa bikomeye, kandi ko Guverinoma igiye gutangira urugendo rw’uko Amerika yabashyikiriza Muhammed Fethullah Gülen ushinjwa kuba ku isonga ryabyo agashyikirizwa ubutabera.

Icyakora we mu itangazo yasohoye yarabihakanye avuga ko ntaho ahuriye n’uwo mugambi ndetse ko yafashe iya mbere mu kuwamagana.

Gen Akin Ozturk yahakanye kugira uruhare muri coup d'etat
Gen Akin Ozturk yahakanye kugira uruhare muri coup d'etat