Ikigo gishinzwe kugenzura itangamakuru muri Turukiya cyatangaje ko izo Radio zidafite ibyangombwa bya nyabyo biziha uburenganzira bwo gukora.
Muri Gashyantare, urwo rwego rwashyizeho amabwiriza asaba ibitangazamkuru mpuzamahanga bitambutsa ibiganiro kuri televiziyo no kuri internet mu rurimi rwa Turukiya kubisabira uruhushya.
Kuri uyu wa Kane urukiko rw’i Ankara ryategetse ko imbuga za internet za Deutsche Welle n’Ijwi rya Amerika zifungwa. Nta rubuga na rumwe rwigeze rufunguka kuri uyu wa Gatanu.
Mu itanagazo Deutsche Welle yasohoye, yavuze ko itigeze yubahiriza ibisabwa kubera ko guverinoma ya Turikiya ishaka kugenzura umurongo ibinyamakuru bigenderaho.
Umuyobozi Mukuru, Peter Limbourg, yavuze ko ibisobanuro birambuye byahawe urwego rwa Turukiya rushinzwe kugenzura Radio na Televiziyo (RTUK).
Ati “Urugero kugira ngo uhabwe uburenganzira bwo gukora Turukiya iba igomba gusiba ku rubuga ibyo RTUK yise ko bidakwiriye. Ibyo ntibyemewe ku gitangazamakuru cyigenga. DW yiteguye gutanga ikirego ku bw’iri kumirwa ryatangiye gushyira mu bikorwa.”
Ilhan Tasci, umwe mu bayoboye RTUK ariko ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (Republican People’s Party), yavuze ko yamaganye umugambi wo gufunga ibi bitangazamakuru bibiri mu gihugu ubusanze kibamo ubwisanzure bw’itangazamakuru na demokarasi iteye imbere.
Abayoboye uru rwego biganjemo abo mu ishyaka rya perezida Recep Tayyip Erdogan ari na ryo riri ku butegetsi, bakunda gufatira ibyemezo ibitangazamakuru bitagenda mu mujyo w’ibyo leta ishaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!