00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turukiya yanyomoje ibyo kwemerera Amerika ibirindiro mu guhangana na Leta ya Kiyisilamu

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 14 October 2014 saa 09:36
Yasuwe :

Nyuma y’aho abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu (Islamic State-ISIS) bigaruriye uduce dutandukanye muri Iraq n’Umujyi wa Kobane muri Syria, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zatangaje ko zemerewe na Turukiya ibirindiro by’ingabo za yo mu guhangana n’uwo mutwe w’intagondwa, ariko ibi Turukiya yahise ibitera utwatsi.
Nk’uko byatangajwe na Susan Rice, Umujyanama mu by’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, ibihugu byombi byasinye amasezerano, aho byemeranyijwe gukoresha ikibuga cy’indege (…)

Nyuma y’aho abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu (Islamic State-ISIS) bigaruriye uduce dutandukanye muri Iraq n’Umujyi wa Kobane muri Syria, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zatangaje ko zemerewe na Turukiya ibirindiro by’ingabo za yo mu guhangana n’uwo mutwe w’intagondwa, ariko ibi Turukiya yahise ibitera utwatsi.

Nk’uko byatangajwe na Susan Rice, Umujyanama mu by’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, ibihugu byombi byasinye amasezerano, aho byemeranyijwe gukoresha ikibuga cy’indege z’intambara cya Incirlik giherereye mu Majyepfo ya Turukiya.

Aganira na NBC, Susan Rice yatangaje ko ibyo birindiro ingabo z’ Amerika zatijwe na Turukiya bizifashishwa mu gutoza Abanya-Syria badashyigikiye ISIS, ari na bo bazagira uruhare runini mu kuyirwanya ajyanye muri icyo gihugu ndetse no muri Iraq.

Amerika yemeza ko bimwe mu bikoresho bya gisirikare byayo byamaze kugera muri ibyo birindiro

Nyuma y’amasaha make Susan Rice atangaje iby’ayo masezerano na Turukiya, umwe mu bayobozi b’ icyo gihugu yemeje ko nta masezerano ayo ari yo yose Turukiya yigeze igirana n’Amerika, ajyanye no kurwanya ISIS.

Uwo muyobozi yatangarije AFP ko nta masezerano igihugu cye cyagiranye na Amerika ajyanye no kubatiza ibirindiro by’ingabo.

Kugeza ubu ISIS ni yo igenzura Umujyi wa Kobane uhana imbibi na Turukiya, aho wanagabweho ibitero by’indege bitandukanye ariko ugakomeza kwihagararaho, ubu ukaba ukomeje guhangana n’abarwanyi b’aba Kurds.

Hari andi makuru avuga ko Maj. Gen Ahmed Saddag Umuyobozi wa Polisi ya Iraq yaba yahitanywe n’igitero cy’ibisasu byarashwe ku modoka yarimo mu Mujyi wa Anbar hafi y’umurwa wa Ramadi, aho binavugwa ko na wo ushobora kuza kwigarurirwa n’izo ntagondwa niba hatabonetse ubufasha bw’izindi ngabo.

Turukiya ihana imbibi n’ibihugu bya Syria na Iraq umutwe w’abarwanyi wa ISIS ukoreramo, ariko hakaba nta gitero na kimwe kiragabwa haba ku butaka cyangwa mu kirere n’ubwo iki gihugu cyamaze gushyira abasirikare ba cyo ku mipaka ikigabanya n’ibyo bihugu.

Kuva ISIS yatangira imirwano yo kwigarurira Umujyi wa Kobane hagati muri Nzeri uyu mwaka, hamaze gupfa abantu basaga 500 naho abandi 200.000 bamaze kwambuka imipaka bahungira muri Turukiya.

Tubibutse ko Umutwe wa ISIS urwanira gushyiraho "caliphate" bivuga “Leta imwe ifite ubuyobozi bushingiye ku idini”, nk’uko Itegeko rya Islam cyangwa Sharia ribivuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages