00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twaratewe-Putin yongeye gusubiramo impamvu yagabye ibitero muri Ukraine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 November 2023 saa 11:42
Yasuwe :

Perezida Vladimir Putin yatangaje ko nta yandi mahitamo igihugu cye cyari gisigaranye usibye gutangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine muri Gashyantare kuko izindi nzira zari zananiranye.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abagize Urwego Ngishwanama rwiga ku mategeko n’izindi gahunda za guverinoma. Ni ibiganiro bagiranye ku wa Gatanu.

Putin yashimangiye ko n’ubu agihagaze ku mwanzuro yafashe wo gutangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, ko wari uboneye kubera ibibazo byawuganishijeho.

Ati “Nta yandi mahitamo twari dufite.”

Yasubije ayo magambo ubwo yari abajijwe niba uwasubiza ibihe inyuma, uwo mwanzuro yakongera kuwufata, azi neza ingaruka uzatera. Yavuze ko hari aho byageze, bikagaragara ko gukoresha ingufu za gisirikare ariyo mahitamo ya nyuma.

Ati “Uzi impamvu? Ni uko twatewe”.

Ntiyigeze asobanura mu buryo burambuye uburyo igihugu cye cyatewe.

Putin yakunze gusobanura ko impamvu y’intambara muri Ukraine, ari uko NATO iri kwagurira ibikorwa byayo ku mipaka y’u Burusiya kandi ko ibyo ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu cye.

Putin yavuze ko nta yandi mahitamo igihugu cye cyari gifite usibye gushoza intambara muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages