Perezida Kagame yabwiye imbaga y’abacuruzi bakomeye bari bamuteze amatwi ko kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere habayeho amahitamo Abanyarwanda bakareka gukerezwa n’amateka mabi bakayoboka inzira yo guteza imbere urwababyaye.
Mu gitondo cyo kuwa 7 Kanama 2014 Perezida Kagame yaganiye n’abacuruzi bibumbiye mu muryango “Young Presidents’ Organizations” ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 20 ishize abasobanurira ku mahitamo u Rwanda rwagize kugira ngo rutere imbere.
Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rwashatse uburyo rwakwigobotora amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko n’undi wese uhuye n’ibibazo ashaka uburyo yabivamo.
Ati “Twe twahisemo gusiga amateka yacu mabi inyuma kugira ngo dutere imbere. Twahisemo kugarurira icyizere abaturage maze bagashobora guhangana n’ibindi bibazo byose bahura nabyo."
Perezida Kagame yerekanye ko impinduka n’uburumbuke ari byo bizayobora ahazaza h’u Rwanda . Gusa yongeyeho ko igihugu ubwacyo kitagera ku iterambere rirambye umugabane giherereyemo utaratera imbere bityo u Rwanda rukaba rwariyemeje gutera imbere mu gihugu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
Yitabiriye kandi ikiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’Ubucuruzi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho abayobozi b’Ibihugu biri muri EAC baganiriye na Whitaker Group ku bikorwa by’umuryango wa EAC ndetse n’inzego zitandukanye zakorwamo ishoramari muri aka karere.
Mbere yo kuva muri Amerika, Perezida Kagame yahuye mu bihe bitandukanye na Perezida wa Banki y’Isi, Dr Jim Young Kim ndetse na Perezida wa Guinee Equatorial, Teodoro Obiang.
Ikigo cy’Ubucuruzi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gikomeye ku Isi kibumbiyemo ubucuruzi burenga miliyoni eshatu. Naho Young Presidents’ Organizations (YPO) ibumbiyemo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi barenga ibihumbi 22 bo mu bihugu 125 bagamije kubaka ubuyobozi binyuze mu burezi no kungurana ibitekerezo.
Andi mafoto...
Mushobora gukanda hano mukareba andi mafoto.



















TANGA IGITEKEREZO