Iki cyemezo kije nyuma y’uko Twitter iburiye abantu bamaze amezi atandatu badafungura uru rubuga ko konti zabo zigiye gusibwa.

Gusa ku wa 27 Ugushyingo 2019 ubuyobozi bwa Twitter bwagaragaje ko kitareba abasoma amakuru gusa ariko ntibagire ubutumwa bwabo bwihariye batangaza kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko ibigo by’ikoranabuhanga bikomeje guhangana n’uburyo bwo kugenzura ingaruka ziterwa n’impinduka z’udushya bigeza ku isoko.

Umuvugizi wa Twitter yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko ibi byemezo bigamije gutuma ubutumwa bunyuzwa kuri Twitter buba bufite ireme kandi bwizewe.

Ati “Turimo turiga uko twasiba konti zitagikora kugira ngo kuri twitter hajye hajyaho ubutumwa bwa nyabwo n’abantu bashobora kwizera. Ikindi ni uko iki cyemezo kigamije gushishikariza abantu gufungura Twitter bakayikoresha.”

Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe nyakuri iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa n’abo kizagiraho ingaruka, gusa ubuyobozi bwa Twitter buvuga ko buzagera kuri konti nyinshi.

Twitter yatangaje ko gahunda yo gusiba konti zidakora neza izatangirira ku bantu baherereye mu bihugu biri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu itangazo ryayo yavuze ko “Tuzatangirira muri EU bitewe n’amabwiriza agenga ikoreshwa rya Twitter yashyizweho.’’

Isibwa rya konti zidakoreshwa kandi riri mu rwego rwo kwima urwaho konti zikwirakwiza amakuru atariyo yuzuyemo ibinyoma.

Twitter ntiyatangaje ingano ya konti zizavanwa mu bubiko bwayo ndetse ngo zizavanwaho mu gihe kirekire, “si igikorwa kizahita kirangira.’’

Abayobozi bafata ibyemezo bakunze kumvikana basaba Twitter gusiba konti za barinda zikoresha mu gusakaza ibinyoma n’amagambo y’urukozasoni.

Muri Mutarama, Twitter yatangaje ko yahagaritse konti nyinshi ivuga ko yasanze ba nyirazo bafitanye imikoranire ya bugufi n’ibihugu birimo Iran, Venezuela n’u Burusiya.

Mu mwaka ushize, Twitter yavuze ko izakuraho konti nyinshi zari zimaze igihe zifunzwe nyuma yo gukemangwaho ibikorwa byashyizwe hanze na New York Times.

Kuva mu Ukuboza 2019, Twitter izatangira gusiba konti zayo zimaze amezi atandatu zidakoreshwa
Kuva mu Ukuboza 2019, Twitter izatangira gusiba konti zayo zimaze amezi atandatu zidakoreshwa