Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika bari bateranye ngo bemeze intsinzi ya Joe Biden, Trump yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter busa n’ubuhamagarira abamushyigikiye kwigaragambya.
Aya magambo ya Trump yaje akurikira igikorwa cy’abamushyigikiye cyo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu gisa n’imyigaragambyo. Trump yasaga n’ubashyigikiye mu gihe ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko.
Yagiz ati “Ibi n’ibyo bikorwa biba igihe intsinzi mu matora yibwe mu buryo budasobanutse. Abakunda igihugu bihebuje kandi bafashwe nabi by’igihe kirekire. Musubirane mu rugo urukundo n’amahoro. Mwibuke uyu munsi iteka ryose.”
Twitter yahise isiba ubu butumwa bwa Trump ndetse n’ubundi yagiye yandika mu bihe bitandukanye, itangaza ko yahagaritse konti ye mu gihe cy’amasaha 12 kubera kunyuranya n’amahame asanzwe agenga uru rubuga nkoranyambaga.
Twitter yasabye Trump gusiba mu buryo bwa burundu ubu butumwa ndetse n’ubundi bwe bwose butaboneye, atabikora konti ye igakomeza gufungwa ndetse yaba akomeje kugaragaza imyitwarire nk’iyi konti ye ikazasibwa burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!