Ubusanzwe ubutumwa butambukijwe ku bigo byo mu Bushinwa cyangwa mu Burusiya, bwashyirwagaho ikimenyetso kigaragaza aho buturutse ndetse Twitter ikirinda kubukwirakwiza ku buryo bugera kuri benshi.

Nko ku Burusiya, uwo mwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa ubwo icyo gihugu cyatangizaga ibitero muri Ukraine mu ntangiriro za Gashyantare 2022.

Elon Musk yavuze ko abantu bakoresha Twitter aribo bazajya bigenzurira bakamenya ikiri ukuri n’ikitari ko, aho gusa nk’ubahitiramo icyo bakwiriye kwemera.

Musk yavuze ko ibyo Guverinoma zose zitangaza ari icengezamatwara, bityo ko gufata Leta zimwe na zimwe akaba arizo zifatwa nk’izivuga ibihuha, ari ikimenyane gikwiriye guhagarara, kandi ko bihabanye n’amahame yo gutangaza icyo umuntu ashaka.

Kugeza ubu nta butumwa bugiherekeza ibyatangarijwe mu Bushinwa cyangwa mu Burusiya binyuze kuri Twitter.

Ikinyamakuru Social Media Today cyatangaje ko bishobora kuba byakozwe mu rwego rwo kwiyegereza ibihugu ibigo nka Tesla bya Elon Musk biri gushaka kwaguriramo ibikorwa, dore ko mu minsi ishize icyo kigo gikora imodoka zifashisha amashanyarazi cyatangaje ko gishaka gufungura uruganda rushya muri Shanghai mu Bushinwa.

Kuri ubu abakoresha Twitter nibo bafite inshingano zo kuyimenyesha mu gihe hari amakuru babonye y’ibinyoma yatangajwe, itsinda ry’urwo rubuga rishinzwe gukurikirana ibirego rikabisuzuma.