Twitter yavuze ko muri konti yafunze harimo zirimo izo mu Bushinwa zanyuzwagaho ubutumwa bubiba urwango mu bigaragambya muri Hong n’iz’abarwanya Leta ya Arabie Saoudite bari mu Misiri na UAE.

Ni igikorwa Twitter yakoze nyuma y’amakuru yahawe ko hari abanyapolitiki bafite konti bakoresha batambutsa ubutumwa bugamije kurwanya ibitekerezo by’abandi no kubiba urwango.

Mu Bushinwa Twitter yavuze ko yafunze konti zigera kuri 4,302 mu gihe muri Kanama byavugwaga ko hari konti zirenga ibihumbi 200 zifashishwa n’abashaka guteza imvururu muri Hong Kong, muri UAE hafungwa izigera kuri 4,258 naho muri Ecuador hafungwa konti 1,019.

Itangazo rya twitter rigira riti ‘Izo konti zakoreshwaga n’abantu baziyitirira bagatangaza amakuru arebana n’akarere nk’ay’intambara yo muri Yemen.”

Uyu mwanzuro Twitter yafashe uje ukurikira uwo Facebook yafashe wo guhagarika konti za baringa z’abantu bo mu bihugu birimo Misiri, Arabie Saoudi na UAE zishingwa gutangaza amakuru y’ibihuha.