Twitter kandi binyuze ku mbuga zayo zitandukanye zirimo n’urwa LinkedIn, ikomeje gushyiraho amatangazo ashaka abakozi ku myanya 200, nyuma yo kwirukana abagera kuri kimwe cya kabiri kuva Elon Musk yayigura.
Kuwa Gatanu washize honyine Twitter yirukanye abakozi bagera ku 3700 byatumye ahashakirwa akazi kuri uru rubuga, hashyirwaho imyanya 92 ikeneye abakozi nubwo bitaramenyekana neza niba ari abo kuziba icyuho cyatejwe n’umweyo umaze iminsi muri iki kigo.
Imyanya iri gushakirwa akazi irimo uw’Umuyobozi Mukuru ushinzwe amategeko agenga rubanda, uzakorera i Washington D.C, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibicuruzwa, ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bwa Twitter, ushobora gukorera ahari ho hose muri Amerika y’Amajyaruguru n’abandi.
Forbes yanditse ko abakozi bari gusubira mu kazi biganjemo abirukanwe ku buryo bw’amakosa n’abafite ubumenyi bushobora kwifashishwa mu guteza urubuga imbere binyuze mu kongeraho izindi porogaramu.
Kuva ku Cyumweru abayobozi b’uru rubuga nkoranyambaga batangiye gushyira hamwe urutonde rw’amazina y’abakozi bashaka kugarura mu kazi.
Icyemezo cyo kwirukana abakozi ba Twitter cyagize ingaruka zikomeye cyane ku gice cy’iki kigo gikorera mu Buhinde kuko hirukanywe abakozi 180 muri 230 bari basanzwe bahakorera, bihungabanya imikorere hafi ya yose.
Ni imyanzuro yanenzwe na Minisitiri w’u Buhinde ushinzwe Ikoranabuhanga, Ashwini Vaishnaw.
Mu cyumweru gishize Urukiko rwa California rwashinje Twitter kutubahiriza amategeko agenga umurimo mu kwirukana bariya bakozi aho bagombaga guhabwa iminsi 60.
Gusa Ubuyobozi bw’uru rubuga ntibwigeze rugira icyo butangaza kuri ibi nubwo umuyobozi warwo yanditse kuri konti ye ya Twitter ko abakozi birukanwe bishyuwe amezi atatu y’imperekeza, amafaranga arenze ku yo itegeko rigenga umurimo rigena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!