00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abagize Umuryango w’i bwami basabye Guverinoma gusaba imbabazi Abanye-Congo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 June 2020 saa 12:34
Yasuwe :

Igikomangoma Marie-Esmeralda akaba na bucura bw’Umwami Leopold III na Nyirasenge w’Umwami Philippe basabye guverinoma y’u Bubiligi gutera intambwe igasaba imbabazi abanye-Congo kubera ibibi babakoreye mu gihe cy’ubukoloni.

U Bubiligi bushinjwa guhonyora no kugira uruhare mu rupfu rw’abanye-Congo bagera kuri miliyoni 10 bishwe bazira itotezwa bakorewe hagati ya 1885 na 1908 ubwo iki gihu cyabakoLonizaga.

Uku gusaba imbabazi abagize umuryango w’ ibwami babigarutseho mu kiganiro bagiranye na Radio Television Belge Francophone (RTBF).

Igikomangoma Esmeralda yagize ati “ndatekereza ko ari ingenzi ko tuzamura iki kibazo cyo gusaba imbabazi ku ruhande rw’u Bubiligi ku banye-Congo kubera amabi yakozwe n’igihugu cyacu mu gihe cy’ubukoloni”.

Esmeralda asanga uyu mwanzuro wo gusaba imbabazi ukwiye kuva muri leta, ati “guverinoma igomba kubifataho umwanzuro, umwami wenyine ntashobora kubikora ku giti cye ariko birumvikana ko byagira imbaraga mu gihe guverinoma n’Umwami babikorera hamwe”.

Iki gikomangoma kandi cyavuze ko gishyigikiye isenywa ry’ibibumbano bifite aho bihuriye n’ubukoloni gihamya ko kitemeranya n’abavuga ko byigisha amateka ko ahubwo amateka yakwiye kwigishwa hagendewe no ku ruhande rw’Abanyafurika.

Uku gusaba imbabazi kuje nyuma y’ibikorwa byo kumanura ibibumbano by’umwami Leopold II byagiye biba hirya no hino mu Bubiligi kuko bamushinja kuba inyuma y’iri totezwa n’iyicwa ryakorewe abanye-Congo.

Abagize Umuryango w'i Bwami barashaka ko guverinoma y'u Bubiligi isaba Abanye-Congo imbabazi kubera ibibi babakoreye mu gihe cy'ubukoloni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages