U Bubiligi bushinjwa guhonyora no kugira uruhare mu rupfu rw’abanye-Congo bagera kuri miliyoni 10 bishwe bazira itotezwa bakorewe hagati ya 1885 na 1908 ubwo iki gihu cyabakoLonizaga.
Uku gusaba imbabazi abagize umuryango w’ ibwami babigarutseho mu kiganiro bagiranye na Radio Television Belge Francophone (RTBF).
Igikomangoma Esmeralda yagize ati “ndatekereza ko ari ingenzi ko tuzamura iki kibazo cyo gusaba imbabazi ku ruhande rw’u Bubiligi ku banye-Congo kubera amabi yakozwe n’igihugu cyacu mu gihe cy’ubukoloni”.
Esmeralda asanga uyu mwanzuro wo gusaba imbabazi ukwiye kuva muri leta, ati “guverinoma igomba kubifataho umwanzuro, umwami wenyine ntashobora kubikora ku giti cye ariko birumvikana ko byagira imbaraga mu gihe guverinoma n’Umwami babikorera hamwe”.
Iki gikomangoma kandi cyavuze ko gishyigikiye isenywa ry’ibibumbano bifite aho bihuriye n’ubukoloni gihamya ko kitemeranya n’abavuga ko byigisha amateka ko ahubwo amateka yakwiye kwigishwa hagendewe no ku ruhande rw’Abanyafurika.
Uku gusaba imbabazi kuje nyuma y’ibikorwa byo kumanura ibibumbano by’umwami Leopold II byagiye biba hirya no hino mu Bubiligi kuko bamushinja kuba inyuma y’iri totezwa n’iyicwa ryakorewe abanye-Congo.



















TANGA IGITEKEREZO