Iyi zahabu yavumbuwe mu burasirazuba bw’akarere ka Flanders, ubwo abo bakozi bateguraga ahagombaga kunyuzwa imiyoboro mishya y’amazi mabi.
Mu bayivumbuye harimo umusore w’imyaka 18 witwa Kobe. Yatangaje ko babanje kugira ngo babonye ibiceri bisanzwe by’Amayero, mbere yo kubona agace karimo zahabu nyinshi.
Ati “Icya mbere twagize ni ugutungurwa no kutabyizera. Nabanje kugira ngo ni ibiceri by’Iyero rimwe, ariko nyuma tubona ahari zahabu, ni bwo twamenye ko ari ikintu gikomeye.”
Abakozi bahise bamenyesha Polisi, bavuga ko batigeze batekereza kwigumanira iyi zahabu kuko nta washobora guhisha umutungo ungana utya ngo biyobekane.
Polisi yahise iyimurira ahantu hatekanye, inasaba abaturage kutajya muri iyi nzu iri kuvugururirwa kubera ko hari gushakisha indi zahabu.
Inzu iyi zahabu yavumbuwemo ni iya CAW Oost-Vlaanderen, umuryango w’abagiraneza uteza imbere imibereho y’abaturage mu gace ka Dendermonde.
Umuyobozi wawo, Geert Hillaert, yavuze ko yifuza ko iyo zahabu yazakoreshwa mu gufasha ibikorwa by’uyu muryango.
Amategeko y’u Bubiligi ateganya ko nyir’umutungo ufite agaciro wavumbuwe muri ubu buryo aba afite imyaka itanu yo kubimenyesha Leta.
Iyo ntawe ugaragaye kandi bikemezwa ko udafitanye isano n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ushobora kugabanywa abawuvumbuye na nyir’inzu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!