Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, Theo Francken, yavuze ko iki cyemezo “kidashobora kuganirwaho”, agaragaza ko igihugu cye kititeguye kwemera ko uwo mutungo ukoreshwa.
Muri iki cyumweru, Suède, Pologne, u Buholandi na Espagne byasabye Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi gushaka uburyo bushya bwo gukoresha hafi miliyari 200€ z’umutungo w’u Burusiya wafatiriwe, kugira ngo zifashishwe mu gutera inkunga Ukraine.
U Bubiligi busanzwe bufite impungenge zikomeye kuri iyi gahunda kuko igice kinini cy’uwo mutungo kibitswe muri Euroclear, ikigo cy’imari giherereye muri icyo gihugu.
Mu Ukuboza 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Bart De Wever, yari yanze igitekerezo cyo gushyiraho inguzanyo ya miliyari €210 yagenewe Ukraine, ivuye kuri uwo mutungo, avuga ko byashyira igihugu cye mu kaga ko gukurikiranwa n’u Burusiya mu nkiko.
Francken yanenze ibihugu bikomeje gusunika iki gitekerezo, avuga ko bidakwiye gukomeza gushyira u Bubiligi ku gitutu.
Icyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, aherutse kugaragaza ko hari uburyo icyo gitekerezo cyakwemerwa, igihe ibihugu bya EU byose byakwemera gusangira ingaruka z’amategeko zishobora kuvuka.
Iki kibazo biteganyijwe ko kizaganirwaho n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba EU mu nama izabera muri Ireland mu cyumweru gitaha.
Ukraine ikomeje gushaka inkunga nyinshi, cyane cyane mu bijyanye n’ubwirinzi bwo mu kirere, mu gihe Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko guverinoma ye ifite icyuho cy’ingengo y’imari kingana na miliyari 23,5€.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!