Ibi Maggie De Block yabitangaje kuri uyu 24 Nzeri aho yavuze ko urukingo rwa Covid-19 ruzatangwa ari urwakozwe n’ikigo cyitwa Sanofi, rukazatangwa haherewe ku bafite indwara za karande nka diyabete, hepatite, umubyibuho ukabije, indwara z’umutima n’izindi.
Uretse abarwayi, ngo abandi bazaherwaho mu guhabwa uru rukingo ni abakuze nibura bafite imyaka 65 kuzamura n’abakora mu nzego z’ubuzima.
Imibare igaragaraza ko abantu bakeneye urukingo rwa Covid-19 byihutirwa mu Bubiligi babarirwa muri miliyoni 1.5.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Bubiligi yatangaje ko ibindi byiciro bizahabwa urukingo hakurikije uko ubushakashatsi buzagenda burushaho kwaguka.
Imibare ya OMS igaragazo ku mu Bubiligi abamaze kwandura Covid-19 barenga ibihumbi 106, naho abamaze kwicwa na yo barenga ibihumbi icyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!