Ku wa 23 Ukuboza ni bwo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ruherereye i La Haye mu Buholandi rwatangaje ko u Bulibigi bwiyunze kuri Afurika y’Epfo
Mu minsi yashinze Brésil, Colombia, Irlande, Mexique, Espagne na Turikiya na byo byinjiye muri iki kibazo cya Israel.
Nicaragua na yo yari yasabye kwinjira muri uru rubanza, ariko iza gukuramo ubusabe bwayo nyuma y’amezi abiri idatanze impamvu.
Mu Ukuboza 2023, Afurika y’Epfo yareze Israel muri ICJ, isobanura ko ingabo z’iki gihugu ziri gukorera jenoside muri Gaza, bityo ko zigomba guhagarika ibi bitero vuba, zikaryozwa ibyaha zakoze.
Israel yagaragaje ko ingabo zayo ziri kwirwanaho nyuma yo guterwa na Hamas mu Ukwakira 2023, ishinja Afurika y’Epfo kuba igikoresho cy’uyu mutwe witwaje intwaro.
Afurika y’Epfo yasabye ICJ gufata izindi ngamba zihutirwa zirengera abatuye muri Gaza, muri Werurwe 2024 uru rukiko rutegeka Israel gufasha aba basivili barimo abahungiye mu nkambi kubona ibiribwa.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo igaragaza ko ingabo za Israel zigomba guhagarika burundu ibitero muri Gaza, kuko biri mu mugambi wo gutsemba abaturage ba Palestine.
Iyi Guverinoma kandi ibona ko kugira ngo aya makimbirane ahagarare burundu, Palestine igomba kugira ubwigenge. U Bubiligi na bwo buri mu bihugu bisaba ko Paletine yakwigenga.
Muri Mutarama, Werurwe no muri Gicurasi 2024, ICJ yasabye Israel gukora ibishoboka byose ngo hirindwe ibikorwa bya Jenoside muri Gaza, by’umwihariko itanga ubufasha bwihuse bw’ubutabazi mu gukumira inzara.
ICJ igaragaza ko gusaba kwinjira muri iki kirego bidasobanura ko u Bubiligi bwemeranya burundu ibyo Afurika y’Epfo ivuga cyangwa ko burengera Israel.
Bisobanura ko bushaka gusobanura uko bwumva ibintu hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga muri uyu rubanza.
Intambara yo muri Gaza yatangiye nyuma y’igitero cya Hamas cyagabwe mu Majyepfo ya Israel ku wa 7 Ukwakira.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko Abanye-Palestine barenga 70.000 bamaze kwicwa muri iyi ntambara.







Ibitekerezo 0