00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Harifuzwa ko amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 25 September 2014 saa 06:01
Yasuwe :

Ku butumire bw’ibigo bitandatu by’amashuli yisumbuye akorera mu Bubiligi, Dr Eric Ndushabandi, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatanze ibiganiro imbere y’abarimu n’abanyeshuri b’amateka mu mashuri y’isumbuye akorera i Buruseli; ibi biganiro bigamije kureba uburyo amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yashyirwa mu nteganyanyigisho z’amateka yigishwa mu bihugu bigize u Burayi.
Nyuma y’ibi biganiro byabereye mu kigo cy’amashuri "Institut Français Jean Monnet" kiri mu Mujyi (…)

Ku butumire bw’ibigo bitandatu by’amashuli yisumbuye akorera mu Bubiligi, Dr Eric Ndushabandi, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatanze ibiganiro imbere y’abarimu n’abanyeshuri b’amateka mu mashuri y’isumbuye akorera i Buruseli; ibi biganiro bigamije kureba uburyo amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yashyirwa mu nteganyanyigisho z’amateka yigishwa mu bihugu bigize u Burayi.

Nyuma y’ibi biganiro byabereye mu kigo cy’amashuri "Institut Français Jean Monnet" kiri mu Mujyi wa Buruseri, Dr Ndushabandi yabwiye IGIHE ko harebwaga uburyo amateka ya jenoside yashyirwa mu mateka yaranze isi hanyuma akajya yigishwa mu mashuri.

Ati “[…] hagamijwe kureba cyane ko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi yashyirwa mu nteganyanyigisho z’amasomo y’amateka basanzwe bigisha hano mu Burayi”.

Abanyeshuri bishimiye ibi biganiro bifuza ko bakwigishwa amateka ya jenoside mu mashuri yabo

Dr Ndushabandi yasobanuye ko ubusanzwe ibigo by’amashuri bisanzwe byigisha amateka y’intambara zitandukanye zabayeho ku isi cyane intambara ya mbere n’iya kabiri y’isi, n’amateka ya jenoside yakorewe Abayahudi.

Ndushabandi avuga ko baganiriye ku kiganiro cyiswe “Histoire et mémoire: Le rôle des historiens face aux enjeux de la mémoire. Cas du génocide commis contre les Tusti au Rwanda”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Amateka no Kwibuka: Uruhare rw’abanyamateka mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Dr Ndushabandi yakomeje avuga ko baganiriye kandi n’abanyeshuri bari kurangiza amashuri yisumbuye, ati “[…] mbaganiriza ku mateka y’u Rwanda muri rusange ariko cyane n’akamaro ko kwibuka mu kubaka umuco w’amahoro”.

Urubyiruko rugera ku 150 rwitabiriye ibyo biganiro rwishimiye kumva amateka y’uRwanda rwo hambere y’ubukoroni, ndetse n’uruhare rw’amahanga muri ayo mateka cyane cyane uko abakoroni bagize uruhare mu gucamo ibice Abanyarwanda.

Dr Eric Ndushabandi yavuze ko muri ibyo biganiro bagarutse ku buryo amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, haganirwa kandi ku cyo u Rwanda rwakoze kugira ngo abakoze jenoside yakorewe Abatutsi bahanwe.

Abitabiriye ibiganiro bemeje ko muri iki gihe Uburayi n’amahanga yose bibuka ikinyejana kirangiye habayeho intambara ya mbere y’isi, ko ari ngombwa no gushyira mu nyigisho z’amateka, amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu gushyira ibyemejwe mu bikorwa hemejwe ko ibyo bigo by’amashuri bizajya byohereza abanyeshuri bagera kuri 20 buri mwaka kuza mu Rwanda kuhakorera ibikorwa by’ubukorerabushake nk’umuganda mu gufatanya n’urundi rubyiruko rw’u Rwanda mu rwego rwo kumenyana no mu kurufasha gukomeza kwiyubakira igihugu.

Hashyizwe kandi umukono ku masezerano y’umubano (jumelage) na bimwe mu
bigo by’amashuri yo mu Rwanda, ndetse n’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’ abakorerabushake batagira imipaka (Youth Volunteer Without Borders), Umuryango udaharanira inyungu usanzwe ukorera mu Rwanda.

Hakaba hasigaye ko ayo masezerano yazaganirwaho n’inzego zibishinzwe kugira ngo urwo rubuga rw’umubano n’ubutwererane burusheho gutera imbere.

Abanyeshuri n’ abarimu bari muri ibyo biganiro bifuje ko ibiganiro nk’ibyo byazakomeza umwaka utaha ndetse hakanonosorwa n’imfashanyigisho y’amateka izakoreshwa muri ayo mashuri yo mu Bubiligi.

Ishuri ryatangiwemo ibiganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages