Urugaga rw’abashakashatsi b’abanyarwanda biyemeje gukora ubushakashatsi ku Rwanda no ku bihugu by’ibiyaga bigari "RESIR" (Réseau Scientifique International pour la Recherche et l’Information sur le Rwanda et sur l’Afrique des Grand Lacs), rufatanyije na IBUKA-Belgique, hamwe na Diaspora nyarwanda yo mu Bubiligi (DRB – Rugari), babitewemo inkunga na Kaminuza yigenga ya Bruxelles "ULB" (Universite Libre de Bruxelles), barategura ibiganiro-mpaka ku ngengabitekerezo yiswe "L’idéologie hamitique" n’uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Aganira na IGIHE, Déo Mazina, Umuyobozi wa RESIR, akaba umwarimu wungirije muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles (ULB), ndetse kandi akaba umwe mu bateguye ibyo biganiro kandi akazanabiyobora, yasobanuye impamvu y’ibyo biganiro, anavuga ko igitekerezo cyaturutse ku gitabo abagabo babiri baminuje mu by’amateka banditse mu 2013, abo bakaba ari Prof. Jean-Pierre Chretien na Dr Marcel Kabanda, bombi batuye mu gihugu cy’u Bufaransa, bakaba ari na bo bazaba mu b’ingenzi bazatanga ibyo biganiro.
Abo bahanga bazunganirwa na Prof. Jean-Philippe Schereiber, umuhanga mu mateka akaba n’umwarimu muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles, unakurikiranira hafi ibijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi, aho anayobora abanyeshuri batari bake bayikoraho ubushakashatsi muri iyo Kaminuza.
Abateguye ibi biganiro batumiye Prof. Jean-Pierre Chretien na Dr Marcel Kabanda kugirango babaganirize kuri ubwo bushakashatsi bukubiye mu gitabo cyabo, banaganire n’abaje kubumva ku buryo bwimbitse no mugukomeza gucukumbura ibijyanye n’iriya ngengabitekerezo, yagize ingaruka mbi zitabarika ku Rwanda no kuri Afurika y’ibiyaga bigari, ikaba inakomeje kurandaranda ku buryo bugaragara.
Muri ibyo biganiro mpaka hitezwe kubonera ibisubizo bimwe mu bibazo by’ingutu abantu bibaza ku myumvire n’imyitwarire, yaba iya kera mu gihe cy’abakoloni, cyangwa iy’ubu mu gihe tugezemo, yatumye haba amahano ndengakamere nka "jenocide yakorewe abatutsi".
Déo Mazina yakomeje asobanura bimwe mu bibazo byinshi bagerageje gusubiza muri icyo gitabo, birimo ibi bikurikira:
• Ni buryo ki abakerarugendo bambere (explorateurs) bageze ku mugabane wa Afurika bagakurikirwa n’abakoloni, ndetse n’abihaye Imana bagakurikiraho? Ni gute babonye bakanasobanura u Rwanda n’abari barutuye, mu gihe akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari kari kataramenyekana neza?
• Ni buryo ki ibyo bisobanuro byaje gukoreshwa muri politiki y’abakoloni yo gucamo ibice Abanyafurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, kugeza ubwo bamwe bibinjiramo bakabigira ibyabo, ndetse abari ku isonga n’abatuye igihugu bose bakabihindura igikoresho cya politiki gituma bamwe baguma ku butegetsi ?
• Ni uruhe ruhare iyi ngengabitekerezo ya "hamitisme" ifite cyangwa yagize muri jenoside yahitanye imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni, ikaba inakomeje no kubuza umutekano abatuye Afurika, cyane cyane abatuye akarere k’ibiyaga bigari ?
Deo Mazina akomeza avuga ko muri iki gihe abahakana cyangwa abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyongera no gukaza umurego, ariko abateguye ibi biganiro bakaba babibonamo imwe mu ngamba zo guhangana na bo, no kubabuza gukomeza gupfobya ayo mateka, bayahakana, bayasibanganya cyangwa bayita uko bishakiye.
Izo ngamba zikaba zigomba gushingira ku bumenyi n’ubushakashatsi bwimbitse, bagakoresha uburyo bwa gihanga kandi budafite aho bubogamiye.
Kubera izo mpanvu, abateguye ibi biganiro bafite intego yo kumurikira buri wese uko icyo kibazo cy’ingengabitekerezo ya "Hamitisme" cyabayeho, uko giteye muri iki gihe, kimwe n’uruhare cyagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ingaruka bifite ku karere k’ibiyaga bigari no kuri Afurika muri rusange.
Mazina yagize ati “Turifuza ko (ibiganiro) byaba igikoresho cyifashishwa mu burezi bw’abakiri bato, mu guhugura no kwibutsa abamaze gukura, ingaruka za politiki y’urwango n’ivangura, mu rwego rwo kurinda ko ibyabaye byazasubira, haba mu Rwanda cyangwa hirya no hino ku isi. Ibiganiro nk’ibi bikaba biri muri uwo murongo.”
Ibiganiro bizatangwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 gashyantare 2015, muri iyo Kaminuza yigenga ya Bruxelles (ULB), Auditoire H-1302, Av. Paul Heger, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO