00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Umugabo ukekwaho kugerageza gutema abasirikare yishwe arashwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2017 saa 08:31
Yasuwe :

Umugabo wari witwaje umupanga yarasiwe mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi ubwo yashakaga gutema abasirikare bacungaga umutekano.

Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yakomerekejwe bikomeye aza gupfira mu bitaro aho yari yajyanywe kwitabwaho n’abaganga.

Inkuru ya BBC ivuga ko yari yakomerekeje umusirikare umwe mu maso mu gihe undi yakomeretse ikiganza. Aba basirikare bari bacunze umutekano mu Mujyi wa Buruseli, igikorwa cyashyizwemo ingufu kuva igitero cy’ubwiyahuzi gihitanye abantu 32 umwaka ushize.

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko uwagabye iki gitero yumvikanye avuga amagambo yo mu rurimi rw’Icyarabu "Allahu Akbar" (Imana irakomeye), ubwo yashakaga gutema abasirikare, buhamya ko ari igitero cy’iterabwoba.

Abatangabuhamya bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu mbere y’uko babona abapolisi hanze y’aho rwumvikaniye, ku muhanda witiriwe Emile Jacqmain mu mujyi rwagati wa Buruseli.

Ibitero by’iterabwoba bigabwa mu buryo butandukanye, bimaze igihe byumvikana mu bihugu byo hirya no hino ku mugabane w’u Burayi ndetse bigahitana ubuzima bw’abatari bake.

Nyuma y'iki gitero, ibikorwa by'umutekano byahise bikazwa
Abapolisi barimo n'abitwaje intwaro bahise boherezwa ahabereye igitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages