Amakuru avuga ko uwo mwarimu wigishaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yohereje amafoto ye mu bana yigisha na bo bagenda bayahererekanya.
Umuvugizi wa Polisi mu Gace ka Deinze-Zulte-Lievegem, Vincent Himpe, yemeje ko yakiriye ikirego kandi ko iperereza ryatangiye, iyo dosiye ikaba yageze mu maboko y’Ubushinjacyaha.
Inkuru ya 7sur7 ivuga ko Umuyobozi w’Ishuri uwo mwarimu yigishagamo, Sabine De Meyer, yatangaje ko yafatiwe ibihano bijyanye n’iyo myitwarire mibi yagaragaje.
Yagize ati “Twakiriye ubutumwa buteye inkeke ariko kubera uburemere bw’iki kibazo nta byinshi dushaka kukivugaho mu rwego rwo kurengera abarebwa na cyo barimo abana bakiri bato.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!