Umucuruzi uturuka mu gihugu cya Isiraheli, Vito Mahluf ukorera mu Mujyi wa Buruseli amaze imyaka 10 amurikira Ababiligi ikawa y’u Rwanda.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Vito Mahluf ubwo yari yatumiye bamwe mu Banyarwanda batuye i Buruseli akabamurikira Resitora ’Le Verseau’ amaze iminsi avugurura yasobanuye uburyo yaryohewe n’ikawa y’u Rwanda akiyemeza kuyiha umwanya ukomeye mu bucuruzi bwe.
Yakomeje agira ati "Iyi kawa nkimara kuyimenya nasanze iryoshye ariko abantu benshi mbona ino batayizi".
Mu buhamya bwe yavuze ko we nk’umuntu ukunda ikawa cyane azi guhitamo uburyohe nyabwo bwayo, ati "Kandi nk’umucuruzi nabibonyemo isoko abandi batirukira".
Vito avuga ko agitangira Resitora yari afite mbere yitwaga ’Iwacu’, ngo yashakaga ko Abanyarwanda baza bisanga. Asobanura ko yari yarashakanye n’Umunyarwandakazi wamufashaga kumenya imico y’Abanyarwanda.
Ati "[...] kandi koko naje gusanga Abanyarwanda ari abantu batagora gukorana no kubana nabo hano mu Burayi muri rusange".
Vito Mahluf yatangarije IGIHE ko mu minsi ya vuba afite gahunda yo gufungura inzu izajya imurika ikawa y’u Rwanda by’umwihariko (Comptoir de degustation).
Iyi Resitora "Le Verseau" iherereye ku muhanda witwa "Rue Saint Boniface, 29-150 Bruxelles" ifite kandi umwihariko wo gutegura amafunguro nyafurika aho Abanyarwanda n’abandi Banyafurika babasha gufungura indyo ituruka iwabo. "Le Verseau" ituranye na parikingi ku buryo byorohera uje kuharuhukira afite imodoka.
Vito Mahluf yasoje ashishikariza Abanyarwanda n’inshuti zabo gukomeza kuza bisanga muri "Le Verseau". Ukeneye kuhagera cyangwa ibindi bisobanuro yamuhamagara kuri 0473 99 43 66.



















TANGA IGITEKEREZO