Iki gisasu kitaraturika gipima Toni irenga, biravugwa ko ari icy’Abongereza cyajugunywe muri uyu mujyi n’indege z’intambara z’iki gihugu ubwo cyo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagabaga ibitero simusiga muri aka gace hagati ya 1942 na 1944.

Iki gisasu ngo cyavumbuwe mu cyumweru gishize ubwo bari mu mirimo yo kubaka muri uyu mujyi washegeshwe n’intambara ya kabiri y’Isi.

Nyuma yo gutahurwa, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’uyu mujyi, bafashe umwanzuro wo kwimura abaturage ibihumbi 54 kugira ngo gitegurwe mu mutuzo. Bavuga ko bahisemo kubikora kuri Noheli bitewe n’uko ngo abantu baba ari bake mu nzira kuko abenshi baba bari kwishimana n’imiryango yabo mu ngo.

BBC itangaza ko kuri ubu habanje kwimurwa abantu ibihumbi 32 batuye mu kilometero n’igice uvuye ahavumbuwe icyo gisasu, aho amashuri yafunguwe kugira ngo yakire abadafite aho baba bimukiye mu gihe igikorwa cyo gutegura iki gisasu kiri gukorwa.

Abarwayi mu bitaro biri hafi aho nabo bimuriwe ahandi mu gihe bamwe bemerewe kuba basubiye mu ngo zabo by’agateganyo.

Inzego z’umutekano mu Mujyi wa Augsburg, zitangaza ko abapolisi babarirwa mu 4000, abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n’abandi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bateguwe ngo bikize icyo gisasu. Gusa batangaza ko bataramenya igihe iki gikorwa kizamara.

Ahavumbuwe igisasu bivugwa kimaze imyaka irenga 70
Ahavumbuwe igisasu bivugwa kimaze imyaka irenga 70
Abashinzwe umutekano bafunze imihanda iherereye mu gace icyo gusasu kirimo
Abashinzwe umutekano bafunze imihanda iherereye mu gace icyo gusasu kirimo