00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bugiye kongera umubare w’Abahinde bafite ubumenyi bwakira

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 27 October 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Leta y’u Buhinde yatangaje ko iri mu mugambi wo kongera umubare w’Abahinde yakira, ariko bakaba bagomba kuba bafite ubumenyi mu nzego z’ubuvuzi, ubuforomo n’ikoranabuhanga.

Ibi byatangarijwe mu ruzinduko Chancellor w’u Budage, Olaf Scholz, yagiriye mu Buhinde, dore ko ibihugu byombi binafitanye amasezerano yo koroshya ihererekanya ry’abaturage yasinywe mu myaka ibiri ishize.

U Budage bumaze kwakira Abahinde bagera ku bihumbi 250 batuye muri icyo gihugu, ndetse burateganya kongera abo bwakira ku mwaka bakava ku bihumbi 20 bakagera ku bihumbi 90.

Aba bagomba kuba biganjemo abaturage u Budage bukeneye barimo abahanga mu by’ikoranabuhanga, abahanga mu buvuzi ndetse n’abaforomo, nka zimwe mu nzego u Budage bukeneyemo abaturage benshi.

Mu rwego rwo kugira ngo uyu mugambi ugerweho, u Budage buzashyiraho ingamba zigamije koroshya inzira yo kwemera ibyangombwa bitangwa na kaminuza zo mu Buhinde, mu rwego rwo kugira ngo abaturage benshi, cyane cyane urubyiruko, babone amahirwe yo kujya muri icyo gihugu.

Abahinde nibo ba mbere basaba ibyangombwa byo kwimukira mu Budage, bagakurikirwa n’Abashinwa, Abanya-Turukiya n’Abanya-Pakistan bakiharira indi myanya.

Icyakora iyi gahunda yakunze kunengwa kugira uruhare mu kurushaho gushyira habi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko usanga abo banyabwenge bajya mu Burayi kandi bagikenewe mu bihugu byabo.

U Budage bugiye kongera umubare w'Abahinde bafite ubumenyi bwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages