00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwahagaritse kohereza intwaro muri Israel

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 August 2025 saa 08:02
Yasuwe :

Leta y’u Budage yafashe icyemezo cyo guhagarika intwaro yohereza muri Israel, nyuma y’uko icyo gihugu gifashe icyemezo cyo kugenzura Umujyi wa Gaza, inkambi ziwukikije ndetse n’umutekano w’agace ka Gaza kose, mu rwego rwo kwambura intwaro umutwe wa Hamas ndetse no gucyura imbohe.

Israel iherutse gutangaza icyemezo cyo gutangira kugenzura umutekano w’agace ka Gaza kose, harimo n’umujyi wako. Ibi byitezweho kuzatuma abaturage bagera kuri miliyoni bongera guhungira mu majyepfo ya Gaza.

Israel yavuze ko iki cyemezo kizashingira ku nkingi eshanu zirimo kwambura Hamas intwaro, gucyura impunzi, kwambura abaturage intwaro, kugenzura agace ka Gaza kose ndetse no gushyiraho ubundi buryo bw’imiyoborere, budashingiye kuri Hamas ndetse na Leta ya Palestine.

Ni icyemezo cyanenzwe n’ibihugu byinshi birimo n’u Budage, ndetse buhita butangaza ko butazongera kohereza intwaro muri icyo gihugu mu rwego rwo gushimangira uburyo butishimiye icyo kibazo.

Chancellor w’u Budage, Friedrich Merz, yavuze ko "Nta buryo u Budage, mu buryo ubwo ari bwo bwose, bwakohereza intwaro zajya gukoreshwa mu gace ka Gaza."

Uretse u Budage, ibindi bihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza biri mu byanenze icyemezo cya Israel.

U Budage bwahagaritse kohereza intwaro muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages