Ibi yabivugiye mu nama y’umutekano yabereye i Munich mu Budage mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Bloomberg.
Pistorius yagize ati “Ntabwo navuga uko bizaba byagenze n’igihe bizabera ariko igitero ku butaka bwa NATO gishobora kuba. Ariko bishobora kuba mu myaka iri hagati y’itanu n’umunani.”
Guverinoma y’u Budage imaze iminsi igaragariza ibihugu bigize NATO n’uw’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ko hashingiwe ku mbaraga u Burusiya bwagaragaje mu ntambara ibera muri Ukraine, bikeneye kongera intwaro n’ikorabuhanga ryabyo mu gisirikare.
Ni mu gihe intwaro ibi bihugu biha Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 bigaragara ko nta kinini biyifasha kuko ntizibuza u Burusiya gufata ibice iba yagambiriye.
Iyi guverinoma iherutse kugaragaza ko itewe impungenge n’uko amafaranga USA ishora muri NATO ashobora kugabanyuka mu gihe Donald Trump yazasubira ku butegetsi bw’iki gihugu, bikaba byatuma ubushobozi bwawo bugabanyuka cyane.
Ku ruhande rw’u Burusiya, bwo bugaragaza ko nta gahunda bufite yo gutera NATO, ariko bukaburira ibihugu biwugize ko nibikomeza gufasha Ukraine, bizaba byongera ibyago byo kwagura intambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!