Ni igikorwa cyatangiye mu 2013 kikaba kizasozwa mu myaka itatu ku gihe cyari giteganyijwe.
U Budage bwahungishije ubwo butunzi ubwo habaga intambara y’ubutita (Guerre Froide) bakaba baratinyaga ibihugu bituranyi byari byibumbiye mu Bumwe bw’Abasoviyete.
Mu rwego rwo kuzirinda, iki gihugu cyafashe icyemezo cyo kohereza ububiko bwa zahabu mu bihugu byari bicuditse.
Iki gihugu gifite zahabu zingana na toni 3378 zibitse muri za banki nkuru z’ibihugu birimo Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa.
Rfi itangaza ko mu gihe u Budage bwari kuba bwahuye n’ubukene bwari kujya buvunja iyo zahabu mu madolari ariko ubu izo mpungenge ntizikiriho, akaba ariyo mpamvu kuva mu 2013 bwatangije gahunda yo kuzicyura mu gihugu.
Kugeza ubu kimwe cya kabiri cy’izo bwari bwarabikije zamaze kugezwa muri Banki Nkuru y’icyo gihugu zikaba zingana na toni 1710.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iracyabitse toni 1236, u Bwongereza bukaba bubitse toni 432, igihe izari mu Bufaransa zo zamaze gutaha zose.
Kugira ngo zahabu zose u Budage bufite hirya no hino ku Isi zingana na toni 270,000 zizagarurwe zigezwe muri Banki Nkuru y’Igihugu bizatwara miliyoni umunani z’amayero.
U Budage ni igihugu cya kabiri ku Isi mu kugira zahabu nyinshi, zibarurirwa agaciro ka miliyari 120 z’amayero.



















TANGA IGITEKEREZO