Mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Mbere kuri Radiyo y’u Budage, ZDF, Minisitiri Boris yavuze ko nubwo u Budage nta ntambara yeruye burimo n’igihugu icyo ari cyo cyose ariko ko bukwiye kuyitegura mu gihe u Burusiya bwayibashozaho.
Iyo ntambara ntibizwi neza igihe yabera ariko u Budage buvuga ko hari imyiteguro bukwiye gukora ndetse ko n’ibihugu bigize NATO bigomba kurushaho kubaka igisirikare gikomeye.
Ashingiye ku bitero u Burusiya bwigeze kugaba mu gice cya Baltic, Minisitiri Boris yavuze ko u Budage bwashyize burigade y’abasirikare muri Lituania. Iyi burigade igizwe n’abasirikare babarirwa mu 4,800 izasoza imyiteguro neza mu 2027 . Niyo ya mbere u Budage bugize hanze yabwo kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira.
Mu ntangiriro z’uku kwezi hari inyandiko yagiye hanze mu Budage ivuga ko hashingiwe ku buryo u Burusiya bwagiye butsinda Ukraine mu ntambara barimo bushobora kuzashoza indi kuri NATO yose hagati mu 2025.
Nubwo bimeze gutyo ariko, u Burusiya bwamaganiye kure aya makuru, buvuga ko nta shingiro na rito afite.
Perezida Vladimir Putin yavuze ko ’nta nyungu u Burusiya bufite mu gushoza intambara aho u Budage buherereye, zaba iz’ubukungu cyangwa se iza gisirikare’.
U Burusiya ariko, bumaze imyaka bugaragaza impungenge z’ukwaguka kwa NATO isatira mipaka yabwo kuko bibifata nk’ubushotoranyi bukomeye.
Perezida Putin avuga ko icyifuzo cya Ukraine cyo kwinjira muri uyu muryango ari imwe mu mpamvu z’ingenzi amakimbirane ahari uyu munsi ashingiyeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!