00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwasabye imbabazi zo kuba bwarateje Intambara ya kabiri y’Isi

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 September 2019 saa 12:24
Yasuwe :

Mu muhango wabereye mu mujyi wa Warsaw mu gihugu cya Pologne, Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier yavuze ko igihugu cye gitewe ipfunwe n’amateka yatewe n’ishyaka ry’abanazi ryayoboye u Budage rigateza intambara ya kabiri y’Isi.

Intambara ya kabiri y’isi yatangijwe n’u Budage tariki ya 1 Nzeri 1939 bwayoborwaga na Adolphe Hitler bwagaba igitero kuri Pologne.

Umuhango wo kwibuka imyaka 80 Intambara ya Kabiri y’Isi itangiye wari witabiriwe n’ibihumbi by’abaturage. Ikirere cyari cyuzuye indege n’imihanda yafunzwe ubwo abayobozi baturutse mu bihugu bigera kuri 40 berekezaga muri uwo muhango.

Imbere y’Abakuru b’ibihugu bya Slovakia, Croatia, Lithuania, Hungary, Ukraine na Repubulika ya Czech, Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier, yavuze ko atazibagirwa Ubwicanyi bwakozwe n’Abanazi.

Yagize ati “Nsabye imbabazi ku mateka ababaje y’u Budage ndetse n’uburyo twakomeje kwirengegiza izo nshingano zo gusaba imbabazi.”

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, wafashe icyemezo cyo kwitabira uwo muhango nyuma y’uko Perezida Trump abyanze ku munota wa nyuma, yabanje gushimagiza ubutwari bw’ingabo za Pologne mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Yagize ati “Nta muntu wigeze urwana yivuye inyuma nk’abaturage bo muri Pologne mu ntambara yari ikomeye cyane no mu myaka 40 ya Gikoministe. Niba hari ubishidikanya ku hazaza h’ikiremwa muntu no kwishyira ukizana, nibarebe kuri Pologne”.

Mu ijambo yavuganye uburakari ariko agahabwa amashyi menshi, Perezida wa Pologne Andrzej Duda yavuze ko intambara ya kabiri y’Isi iba yaririnzwe ariko biza guterwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bwimitse ivangura bigatsimbarara.

Yatanze umuburo ko hari ibihugu bishaka kongera kugarura umuco wo kurwana byagura ibihugu byabo . Mu buryo bweruye atanga ingero, agira ati “Ibi nibyo biri kuba, byarabaye muri 2008 muri Georgia, 2014 muri Ukraine none dore n’ubu Imipaka irahindurwa, turabona Ibibazo by’imfungwa z’intambara n’ubushotoranyi mu bya Gisirikare.”

Yavuze ko ibyo bitagomba kwemerwa, agira ati “ntabwo twabyemera kubera ko ari inshingano zacu kurinda u Burayi n’Isi yose. Ntabwo hagomba kongera kubaho ubushotoranyi hagati y’ingabo cyangwa andi mateka mabi nk’ay’intambara y’Isi twabonye.”

Intambara ya kabiri y’Isi yarangiye mu 1945, ihitanye abantu bagera kuri miliyoni 80.

Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier, yasabye imbabazi zku ntambara ya kabiri y'isi yose igihugu cye cyatangije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages