Chancellier yabibwiye Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 06 Mutarama 2026. Bari i Paris mu nama yigaga ku gutera inkunga Ukraine bikozwe n’ibihugu byo mu Burayi.
Chancellier w’u Budage yavuze ko kongera kubaka Ukraine bidatandukanywa no kwizezwa umutekano, ko Ukraine ikomeye mu bukungu ari yo yonyine ishobora guhangana n’u Burusiya mu gihe intamabara yaba irangiye.
Avuga ko abaterankunga ba Ukraine bo mu Burengerazuba biteze ko Kiev hari ibyo igomba kubanza kuzuza kugira ngo ibone ubufasha bw’ubukungu no mu kongera kubaka igihugu.
Ati “Ukraine igomba kubanza kwerekana ko abasore bayo bashobora kubona akazi keza mu gihugu cyabo aho kujya mu Budage, Polonne cyangwa mu Bufaransa… kandi ntekereza ko ari icyizere Ukraine ishobora gutanga kandi izabikora.’’
Kuva intambara n’u Burusiya yatangira muri Gashyantare 2022, Ukraine yabujije abagabo hafi ya bose kuva mu gihugu ibashishikariza kujya mu gisirikare.
Gusa muri Kanama 2025, iryo tegeko ryarorohejwe ku bagabo bafite imyaka 18 kugeza kuri 22 ibyatumye abasore bagera ku bihumbi 100 bahunga igihugu.
Mu Ukuboza 2025, havuzwe ko abayobozi ba Ukraine babwiye abashinzwe kwinjiza abantu mu ngabo gukaza ingamba ku rwego rwo hejuru, kugira ngo babone abasirikare bashya miliyoni ebyiri bitarenze mu ntangiriro za 2026.






Ibitekerezo 0