00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwasobanuye impamvu bwahambirije abadipolomate b’u Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 May 2023 saa 06:39
Yasuwe :

U Budage bwatangaje ko intandaro yo kwirukana bamwe mu badipolomate b’u Burusiya mu kwezi gushize, byatewe n’uko bari bamaze iminsi bakekwaho ubutasi muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Mbere Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko gukora ubutasi kuri abo badipolomate, bihabanye n’amahame ndetse n’amategeko abagenga, bityo ko u Budage butari kubihanganira.

Iyirukanwa ry’abadipolomate b’u Burusiya ryongeye umwuka usanzwe utifashe neza hagati ya Berlin na Moscow, aho u Burusiya nabwo bwihimuye bwirukana Abadipolomate basaga 20 b’u Budage.

U Budage bwatangaje ko abadipolomate b’u Burusiya birukanywe, basubiye mu gihugu cyabo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gicurasi.

Si ubwa mbere u Budage bwirukanye Abadipolomate b’u Burusiya nyuma y’aho u Burusiya butangije intambara muri Ukraine. Umwaka ushize nabwo hari Abadipolomate b’Abarusiya birukanywe mu Budage bashinjwa ubutasi no kubangamira umutekano w’u Budage.

Abadipolomate b'u Burusiya birukanywe mu Budage bashinjwaga ubutasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages