Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko hakenewe miliyari 4.5 z’amadolari bitarenze Nyakanga 2017, kugira ngo abaturage biganjemo abo muri Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo na Yemen badafite ibibatunga bagobokwe. Kugeza ubu hamaze kuboneka 20% by’akenewe.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Budage, Sigmar Gabriel, yahamagariye ibihugu bitandukanye kugira icyo bikora, amafaranga yo gutabara abugarijwe n’inzara akaboneka ndetse ahamya ko kuboneka bitagoye baramutse bashyizemo ubushake.
Ati ”Amafaranga akenewe kugira ngo duhagarike inzara, ni agace gato k’akoreshwa mu bikorwa bya gisirikare ku isi.”
Nk’uko RFI yabyanditse, Gabriel yatanze urugero ku gihugu cye, aho yavuze ko kuva mu 2016 bongereye inkunga igenewe ibikorwa by’ubutabazi ariko na none agaragaza ko u Budage bwonyine butabasha guhangana n’ikibazo cy’inzara.
U Budage kandi bwanasabye ibihugu korohereza abakora ibikorwa by’ubutabazi, haba mu gukora ingendo no kugera ku baturage.
Umuvugizi wa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (CICR), Jennifer Tobias, yavuze ko bakiriye neza intambwe ya mbere yatewe n’u Budage, avuga ko ubufasha bwose n’ikindi cyose cyatuma ikibazo cy’inzara gikemuka bizakiranwa yombi.
Yakomeje avuga ko biriya bihugu atari byo byonyine birimo inzara gusa, kuko muri Syria na Iraq n’aho ibintu bitifashe neza, hose hakaba hakenewe ibyo kurya, ubuvuzi n’amacumbi.
Byinshi mu bihugu birimo inzara bigaragaramo intambara, imvururu n’ibikorwa by’iterabwoba bituma abaturage batabasha guhinga.


















TANGA IGITEKEREZO