00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwibukije Perezida Macron ko butari mu ntambara n’u Burusiya

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 17 March 2024 saa 11:25
Yasuwe :

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz yibukije Emmanuel Macron Uyobora u Bufaransa ko u Budage n’ibindi buhugu bigerageza kuba byafasha Ukraine mu ntambara bidasobanuye kuba biri mu ntambara n’u Burusiya.

Ni nyuma y’ukutumvikana kwavutse hagati y’ibihugu binyamuryango bya NATO ku ngingo yavuzwe na Perezida Macron yo kohereza ingabo muri Ukraine ziyifasha guhangana n’u Burusiya.

Ibi u Budage bwabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Berlin ku itariki 15 Werurwe 2024 gihuza Perezida Macron, Olaf Scholz na Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk.

Olaf Scholz yavuze ko ibihugu biri inyuma ya Ukraine bizakomeza kuyifasha kugeza igihe intambara izamara, ariko ashimangira ko ‘mu buryo bweruye ntabwo turi mu ntambara n’u Burusiya’.

Ibi kandi u Budage bubitangaje nyuma y’ukutumvikana n’u Bufaransa ku ngingo yo gufatanya kohereza muri Ukraine missile zirasa kure.

Icyo gihe u Budage bwabyanze bwirinda kuba bwagaragara nk’uburi gushotora u Burusiya ariko u Bufaransa bwo bwohereje muri Ukraine missile zirasa kure za SCALP-EG na zo zikora kimwe nk’izo mu bwoko bwa Taurus u Budage bwanze gutanga.

Iki kiganiro cyahurije hamwe aba ba bayobozi cyafashwe nk’ikigamije kugarura umwuka mwiza muri NATO, kuko hari urwikekwe rwakuruwe no kutavuga rumwe ku gitekerezo cya Perezida Macron yatanze muri Gashyantare cyo kohereza ingabo muri Ukaraine. U Budage ari kimwe mu bihugu byagaragaje cyane kudashyigikira icyo gitekererzo.

Olaf Scholz uyobora u Budage yabwiye Perezida Macron ko igihugu cye kitari mu ntambara n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages