Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026. Yateguwe n’ihuriro ryiyise ‘Project M1llion’ rihuriramo aborozi, abacuruzi, abakozi n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru batishimiye politike ya Chancelier Merz.
Iri huriro rivuga ko iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10, bavuye hirya no hino mu Budage. Risaba ko Guverinoma iriho yegura, ndetse hagahita hategurwa amatora.
Abigaragambya bagaragaye mu mihanda itandukanye y’i Berlin bafite ibyapa byanditseho ngo ‘ntabwo ari Chancelier wanjye. Merz agomba kugenda.’
Abagize iri huriro bavuga ko badashaka ko igihugu cyabo gikomeza gutanga inkunga mu bikorwa by’intambara. Nubwo abarigize batigeze berura ngo bavuge igihugu mu izina, benshi bashimangira ko badashaka ko u Budage bukomeza gutera inkunga Ukraine.
Mu bindi abigaragambya bashaka harimo gusubizaho politike zigamije kurengera ibidukikije, no gukumira umubare munini w’abimukira bakomeje kwinjira muri iki gihugu.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’iminsi mike ikigo cy’ubushakashatsi cya INSA gishyize hanze imibare yavuye mu ikusanyabitekerezo, igaragaza ko 77% by’Abadage batishimiye umusaruro wa Chancelier Merz.
Friedrich Merz yatowe nka Chancelier w’u Budage muri Gicurasi 2025, asimbuye Angela Merkel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!