00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Hatowe itegeko ryo guca amande imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu kubiba urwango

Yanditswe na M Moïse
Kuya 30 June 2017 saa 01:25
Yasuwe :

Imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu Budage zizajya zicibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni 50 z’amayero mu gihe zitakuyeho byihuse ubutumwa butemewe burimo ububiba urwango.

Guhera mu Ukwakira, Facebook, YouTube n’izindi mbuga zikoreshwa n’abarenga miliyoni ebyiri mu Budage zigomba kujya zikuraho ubutumwa n’inkuru bihembera urwango ku mbuga zabo bitarenze amasaha 24, naho inkuru zishidikanywaho zikajya zibanzwa kwigwaho mu masaha arindwi mbere yo gukurwaho.

Urubuga ruzananirwa kubahiriza iri tegeko ruzajya rucibwa miliyoni 5 z’amayero, ashobora kugera kuri miliyoni 50 bitewe n’uburemere bw’inkuru yatambutse ku rubuga.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage yatoye iri tegeko nyuma yo kumara amezi menshi ryigwaho.

Iri tegeko ryamaganywe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abahagarariye izi mbuga nkoranyambaga mu mategeko bavuga ko igihe bahawe ari gito cyane ko bizatuma bakuraho n’inkuru zitabangamye hagamijwe kwirinda kwishyura ibihano bikaba byabaviramo gutakaza abakiliya bakoresha imbuga zabo.

Iri tegeko rizatangira kubahirizwa nyuma y’amatora ya kamarampaka azaba muri Nzeri uyu mwaka.

Minisitiri w’Ubutabera , Mass, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze imbuga nkoranyambaga zitajya zivugurura imikorere yazo iyo zidashyizweho igitutu n’abanyepolitiki.

Yongeyeho ko nubwo iri tegeko ritakemura ibibazo byose, rizagabanya ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga biri kwiyongera mu bihugu byinshi muri iyi minsi.

Ingano y’amafaranga azajya acibwa izi mbuga yemejwe nyuma y’inkuru z’urwango zibasiraga abayobozi bakomeye b’iki gihugu nk’aho hari iyatambutse yibasira umudepite Renate Künast, ivuga ko yanze kwifatanya n’umuryango w’umunyeshuri wishwe n’impunzi mu majyepfo y’umujyi wa Freiburg.

Ku ruhande rwayo, Facebook ivuga ko yatangije gahunda yo gukuraho inkuru zitemewe, nubwo ivuga ko iri tegeko ribogamye.

Ivuga ko yashatse abandi bakozi 3000 biyongera kuri 4500 bari basanzwe bagenzura inkuru zitambuka kuri uru rubuga.

Imbuga nkoranyambaga zinubira iki cyemezo zivuga ko raporo ya komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yagaragaje ko 80% by’ubutumwa buhembera urwango butambuka kuri izi mbuga n’ubundi ziba zakuweho mu Budage.

Komiseri w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, David Kaye yavuze ko aka kayabo kazacibwa imbuga nkoranyambaga ari umurengera kandi biba bitakozwe na zo ubwazo.

Yongeyeho ko hagomba kurebwa niba bitabangamiye ubwisanzure bwa muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages