00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Ku nshuro ya gatatu Angela Merkel yongeye gutorwa

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 17 December 2013 saa 04:20
Yasuwe :

Angela Merkel wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Budage, yongeye gutorwa n’inteko ishinga amategeko muri manda ya gatatu kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2013.
Ishyaka rya Merkel ryagiye ritsinda muri iyi myanya mu myaka irenga 20 ishize, nubwo habayeho kutumvikana ku mashyaka atandukanye; yaje gutorwa kandi azakomeza kugira ububasha bukomeye.
Angel Merkel yagize amajwi 462, mu gihe 150 batamutoye naho 9 bakifata mu matora yabereye mu nteko y’u Budage izwi nka Bundestag. (…)

Angela Merkel wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Budage, yongeye gutorwa n’inteko ishinga amategeko muri manda ya gatatu kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2013.

Merkel (Umugore wambaye iby'umukara) yatowe n'abagize inteko ishinga amategeko

Ishyaka rya Merkel ryagiye ritsinda muri iyi myanya mu myaka irenga 20 ishize, nubwo habayeho kutumvikana ku mashyaka atandukanye; yaje gutorwa kandi azakomeza kugira ububasha bukomeye.

Angel Merkel yagize amajwi 462, mu gihe 150 batamutoye naho 9 bakifata mu matora yabereye mu nteko y’u Budage izwi nka Bundestag.

Reuters, ibiro ntaramakuru by’Abongereza, biravuga ko Leta ya Merkel igiye guhura n’imbogamizi zikomeye, zirimo iby’impinduka ku mugabane w’u Burayi mu kugabanya amakimbirane mu gihe kiri imbere, ndetse na gahunda ya Merkel yo kugabanya ingufu zishingiye kuri kirimbuzi hakoreshwa ingufu z’amashanyarazi zisanzwe.

Ubwo yatorwaga Merkel yagaragaraga mu myenda y’irabura, BBC ikaba ivuga ko yavuze ko yishimiye ibyavuye mu matora ndetse ashimira n’uburyo yagiriwe icyizere; aha akaba yagaragaye asuhuza abadepite mbere y’uko arahira mu nteko ishinga amategeko. Ngo Merkel agomba kubanza gusura Perezida Joachim Gauck w’u Budage aho akorera.

Merkel yagizwe bwa mbere Minisiiri w’Intebe w’u Budage (Chencelliere) mu mwaka wa 2005 asimbuye Gerhard Schröder na we wari wasimbuye Helmut Kohl, uyu akaba yarayoboye manda eshanu z’imyaka itatu itatu.

Angela Merkel yavutse mu mwaka wa 1954, ubu akaba afite imyaka 59. Afatwa nk’umugore ukomeye ku isi, dore ko n’igihugu ayoboye gifatwa nk’igihugu gifite ubukungu butajegajega ku mugabane w’u Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages