00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage na Austria byinangiye ku guhagarika ikoreshwa ry’inoti z’amayero 500

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 January 2019 saa 11:18
Yasuwe :

Banki Nkuru z’ibihugu 17 bigize ihuriro ry’ibikoresha amayero, zashyize mu bikorwa umwanzuro wo kutongera gukora inoti z’amayero 500 ariko iyo mu Budage na Austria zisaba guhabwa igihe gihagije cyo kuwushyira mu bikorwa.

Mu 2016 nibwo Banki Nkuru ya EU, yasabye ko gukora inoti nini z’amayero bihagarikwa kubera ko byoroha kuzikoresha mu bikorwa bitemewe nko kunyereza imisoro, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi.

By’umwihariko iyi noti nkuru mu z’amayero (500€), yitiriwe ‘bin Laden’ wahoze ayobora umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida, ngo kuko yorohereza abakora ibitemewe gutwara menshi.

Umwanzuro wo kureka kuzikora, ibihugu 17 muri 19 bihuriye muri Banki Nkuru ya EU byatangiye kuwushyira mu bikorwa guhera kuri iki cyumweru ariko u Budage na Austria bigaragaza ko bikizikunze ndetse bitawimishimiye.

Deutsche Welle yanditse ko Banki nkuru y’u Budage (The German Bundesbank) n’iya Austria (Österreichische Nationalbank) zivuga ko zigikeneye igihe gihagije cyo guhagarika kuzikoresha, ko byibuza muri Mata uyu mwaka ari bwo zawushyira mu bikorwa.

U Budage buvuga ko icyo gihe aribwo bwaba bwinjiye neza muri gahunda yo gukoresha inoti y’amayero 200 nk’inoti nkuru.

Nubwo n’ibindi bihugu byabanje kuwinubira ariko bikaza kurangira ushyizwe mu bikorwa, u Budage bwo buvuga ko iyi note yari yabufashaje cyane kuko mbere ya mu 2002 itaremezwa, inote nkuru bwakoreshaga yari iya 1000 y’ama-Deutschmark.

Umuyobozi mukuru wa Bundesbank, Jens Weidmann, yavuze ko guhagarika gukora izi note bitazakumira gukora ibyo byaha ku kigero kinini cyane kurusha uko zari zimaze kwizerwa mu Burayi.

Abadage bakoresha iyo noti bagiye guhaha si benshi cyane ariko umwanditsi w’Ikinyamakuru Die Welt, yatangaje ko kuzihagarika bizabangamira ukwishyira ukizana kw’abaturage.

Inyingo yakozwe na Banki Nkuru ya EU, yerekanye ko Abadege benshi bagendana mu ikofi nibura amayero 100. Banki Nkuru y’u Budage yagaragaje ko mu 2016, abishyuye badatanze amafaranga mu ntoki bari ku mpuzandengo ya 19% mu gihe mu Bufaransa n’u Bwongereza bari hagati ya 53% na 65%.

Inzobere mu by’ubukungu zivuga ko gukuraho izi noti ari ugushaka kuzamura umusoro. Banki Nkuru ya EU ivuga ko inoti za 500 y’amayero zemewe gukoreshwa kugera muri Mata uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages