Spahn w’imyaka 46, yatangaje ko we n’umugabo we Daniel Funke babaye ababyeyi b’umwana babyariwe n’umugore uba mu mahanga. Ibi byateje impaka zikomeye kubera ko gutwitirwa n’undi bibujijwe mu Budage, kandi iri tegeko rishyigikiwe n’ishyaka rye ndetse na Spahn ubwe mbere yavugaga ko atemera ibyo kuba umuntu yatwitirwa n’undi mugore.
Mu butumwa yatangaje ubwo yeguraga, Spahn yavuze ko yasanze ibyishimo bye byo gushinga umuryango no kuba umubyeyi bitajyanye n’inshingano ze za politiki.
Umuyobozi wa CDU akaba na Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Friedrich Merz, yashyigikiye icyemezo cya Spahn avuga ko ari “icyemezo gikwiye kandi kidashidikanywaho”.
Yavuze ko icyizere ari cyo kintu gikomeye muri politiki, anatangaza ko hazatangira gushakwa uzasimbura Spahn.
Abanenga Spahn bavugaga ko ubwo yari Minisitiri w’Ubuzima mu 2020 yigeze kurwanya igitekerezo cyo korohereza abifuza kubyarirwa n’undi muntu mu Budage.
Mu 2015 kandi yari yaravuze ko nk’umugabo w’umukirisitu ndetse n’umuntu uryamana n’agababo bagenzi be bigoye kwemera igitekerezo cyo gukodesha inda y’undi muntu ngo akubyarire.
Mu Budage, gutwitirwa n’undi mugore bihanishwa igifungo cy’imyaka itatu cyangwa ihazabu. Gusa Abadage bamwe bahisemo kujya bajya gushaka ababatwitira mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!