Urukiko rwo mu Mujyi wa Coblence mu Gihugu cy’u Budage rwahaye igifungo umugore w’imyaka 29 wahoze mu gisirikare cy’iki gihugu, azira guhonyora imbeba 33 mu bihe bitandukanye kugeza zipfuye agamije kuzikoresha mu mashusho y’urukozasoni.
Urubuga 7sur7 ruvuga ko uyu mugore yafashe izi mbeba ari nzima akazihambira mbere yo kuzihonyora kugeza zipfuye. Abamushinja bavuga ko yishe inyamanswa nta mpamvu, kandi ko yishe itegeko rirengera inyamanswa.
Uyu mugore niyongera gukora iki gikorwa mu myaka ibiri iri imbere azacibwa amande angana n’ibihumbi bitandatu by’amayero (6.000 euros).
Amazina y’uyu mugore ntiyatangajwe. Ngo yahuriye n’umugabo kuri ’internet’ amuha ibihumbi 100 by’amayero kugira ngo amuhe ayo mashusho yica imbeba mu bihe bitandukanye, dore ko ngo yabikoraga afata n’amashusho yabyo.
Umucamanza yanakatiye uwafataga amashusho mu gihe uyu mugore yahonyoraga izi mbeba, azira ubufatanyacyaha anamuca amande angana n’ibihumbi bitatu by’amayero naramuka yongeye gukora ibikorwa bimeze nk’iki.
Aba bishi b’imbeba bakaba bavuze ko bababajwe cyane n’ibyo bakoze, bakaba baciwe amande angana n’amayero 1.500.



















TANGA IGITEKEREZO