U Budage bwahoranye urubyiruko rutewe impungenge n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, ndetse benshi muri bo bitabiriye imyigaragambyo irimo kwanga kujya ku ishuri, mu rwego rwo gusaba Leta guhagurikira ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.
Ibintu byahinduye isura muri Nyakanga, ubwo u Budage n’ibindi bihugu by’i Burayi byagiraga umwuzure udasanzwe wahitanye abantu barenga 130, abahanga mu by’ibidukikije bakaza kwemeza ko ibyo biza byatewe n’ihindagurika ry’ikirere.
Ibi byatumye urubyiruko rwari rusanzwe rukora imyigaragambyo yoroheje, ruhitamo kuyongerera ubukana kugira ijwi ryarwo ryumvikane kurushaho, ari nacyo cyatumye rutangira ibikorwa birimo kwiyicisha inzara, gufunga imihanda y’imodoka n’ibindi bitandukanye.
Ahazwi cyane hari kubera iyi myigaragambyo ni mu nkengero z’Umujyi wa Berlin, aho urubyiruko rwashyizeho amahema rusigaye rutuyemo, rwiyemeza kutazongera kurya kugera igihe abayobozi barimo Armin Laschet, Olaf Scholz na Annalena Baerbock bari kwiyamamariza gusimbura Angela Merkel bazemerera guhurira narwo ngo baganire ku ngamba zo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
Ibintu byahinduye isura mu minsi ishize ubwo bamwe muri urwo rubyiruko rwatangiraga kwitura hasi kubera kumara igihe kinini batarya, ari nabyo byatumye Annalena Baerbock uhagarariye Ishyaka rivuga ko rigamije kurengera Ibidukikije, avugana nabo, nubwo bavuze ko ibyo bidahagije.
Bamwe muri urwo rubyiruko bakunze kumvikana bavuga ko igisekuru cyabo, ari cyo cya nyuma kizagira uruhare mu guhatira abayobozi batandukanye kugira icyo bakora ku ihindagurika ry’ikirere, kugira birinde ko ahazaza habo hatazaba huzuyemo ingaruka zirimo inzara, imyuzure, ubushyuhe bukabije n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!