Uyu mugabo warinze iyi nkambi ubwo intambara ya kabiri y’Isi yari hafi kurangira, akurikiranweho kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’Abayahudi basaga ibihumbi 36 bari bayifungiyemo.

Ku wa Gatanu ubushinjacyaha bwavuze ho Hans H. yarinze inkambi ya Mauthausen yari mu majyaruguru ya Autriche hagati ya 1944-1945, icyo gihe yari afite imyaka ibarirwa muri 20.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko ubwo yari umurinzi hari imfungwa 36 223 zapfiriye muri iriya nkambi yafatwaga nka gereza, aho benshi bishwe hakoreshejwe gaz, kwicishwa inzara, ubukonje, guterwa inshinge n’amasasu.

Deutsche Welle dukesha iyi nkuru ivuga ko Hans H. adakurikiranweho kwica aba bantu, ahubwo kuba yaratumye umugambi wo kubica ugerwaho binyuze mu gutanga umusanzu mu gukora kw’iyi nkambi.

Urukiko rwo mu Mujyi wa Berlin rurateganya gusuzuma ibi birego no kwemeza niba uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 95 ashobora kuburanishwa.

Ibi birego byatanzwe hashingiwe ku itegeko rishya ryemerera inkiko kuburanisha abantu bakoranye n’aba-Nazi, kabone n’ubwo nta muntu n’umwe baba barishe.

Kuva iri tegeko ryajyaho hamaze kuburanisha abarimo Oskar Gröning na Reinhold Hanning, bakatiwe bafite imyaka 94. Aba bambi ariko bapfuye batarajyanwa muri gereza.

Inkambi ya Mauthausen iherereye hafi y’umujyi wa Linz, yari imwe mu nkambi nini aba-Nazi bafungiragamo Abayahudi muri Autriche.

Bivugwa ko kuva yashyirwaho mu 1938 kugeza mu 1945 yafungiwemo abagera ku bihumbi 200, kimwe cya kabiri cyabo bakaba barishwe.

Bivugwa ko iyi nkambi yiciwemo Abayahudi bagera ku bihumbi 100 barimo ibihumbi 36 byishwe mu gihe Hans H. yaharindaga
Bivugwa ko iyi nkambi yiciwemo Abayahudi bagera ku bihumbi 100 barimo ibihumbi 36 byishwe mu gihe Hans H. yaharindaga

[email protected]