00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abadepite bashyize umucyo ku cyaha cyo gusambanya ku gahato

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 24 October 2025 saa 02:40
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko risobanura ko icyaha cyo gusambanya ku ngufu ari igikorwa cyose cyerekeye imibonano mpuzabitsina gikozwe ugikorerwa atabigizemo uruhare.

Iri tegeko ritowe nyuma y’inkuru y’umugore wo mu Bufaransa wahawe ibiyobyabwenge n’umugabo we maze agatumira abagabo batari bake bakamusambanya.

Umwe mu badepite batoye kuri iri tegeko, Véronique Riotton yagize ati “Turi mu rugendo rwo kuva mu muco wo gufatwa ku ngufu tugana aho umuntu akora ibyo yemeye.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko batoye iri tegeko ni 155 mu gihe 31 baryanze.

Uyu mushinga w’itegeko biteganyijwe ko uzatorerwa muri sena y’u Bufaransa mu cyumweru gitaha, ushyira iki gihugu ku murongo umwe n’ibihugu by’u Burayi byamaze guhyiraho itegeko risa nka ryo birmo u Budage,u Buholandi, Espagne, Suède.

Uyu mushinga uvuga ko hagomba kubaho kwemera kwa nyirubwite ndetse bigasuzumwa hashingiwe ku kuntu ibintu byagenze hagaragazwa ibimenyetso.

Umudepite uri mu batoye iri tegeko akaba mu ishyaka Green Party, Marie-Charlotte Garin yavuze ko kwemera kubera igitutu umuntu aba atavuze yego ndetse ko guhatirwa bitazongera gufatwa nko kwemera.

Biteganyijwe ko Sena izatora ku mugaragaro ishyirwaho rya burundu ry’iri tegeko ku wa 29 Ukwakira 2025 kandi bitanga icyizere ko uzemezwa.

Abadepite b'u Bufaransa batoye itegeko risobanura birambuye gusambanya ku gahato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages